Ubuhanga bw’abanyarwanda muri Amerika, guhangana n’abapfobya Jenoside n’ibindi: Ikiganiro na Prof. Musiine

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 Nyakanga 2019 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Uko u Rwanda rukataje mu kwiyubaka ni nako abana barwo bubaka ubumenyi bakabusangiza n’amahanga, ubu ni abakozi mu bigo bikomeye nko mu ruganda rw’indege rwa Boeing, ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubumenyi bw’isanzure, NASA, abandi bigisha muri kaminuza zikomeye ku Isi.

Umuryango w’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukataje mu bikorwa binyuranye, byaba ibituma abawugize biyubaka ubwabo n’ibituma bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.

IGIHE yagiranye ikiganiro kirambuye na John Y. Musiine uyobora Umuryango w’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umwe mu bafiteyo imirimo kuko amazeyo imyaka 19, akaba umwarimu mu bijyanye n’ubukungu muri Martin University, aho ayobora agashami k’ubucuruzi.

Prof Musine avuga ko ibikorwa by’uyu muryango w’abanyarwanda byubakiye ku nzego enye zirimo ingingo ireba inyungu z’u Rwanda muri Amerika; kwiyubaka nk’imiryango y’Abanyarwanda iri muri Amerika; guteza imbere urubyiruko no guteza imbere uburinganire.

Prof John Yves Musiine uyobora Umuryango w'Abanyarwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Bimwe mu byaganiriweho

IGIHE: Abanyarwanda baba muri Amerika bahagaze bate?

Prof Musiine: Twiyita Umuryango w’Abanyarwanda baba mu mahanga, (Rwandan Community Abroad, RCA), ku rwego rwa Amerika twitwa US-RCA. Ntabwo tumeze nk’izindi RCA ku Isi hose kuko dufite icyo bita ‘501 (c) (3) status’.

Ni sitati leta ya Amerika yaduhaye, iduha uburenganzira bwo gushaka inkunga mu bigo bitandukanye ku Isi, inabafasha kuba leta yabakuriraho imisoro mu gihe baba badufashije, kugira ngo bafashe n’ibikorwa bitandukanye dukora.

Kuva natorwa kuba perezida mu kwezi kwa gatatu, twari dufite RCA 25 ziri muri Amerika. Ubu tugeze muri 28, intego yacu ni uko buri mwaka twongera ho eshanu mu cyo twise ‘50 States Strategy’, Amerika igizwe na leta 50, intego yacu ni uko muri buri leta ahari umunyarwanda hazajya haba ishami ryacu rireba inyungu z’ u Rwanda.

Umubare tuzi w’abanyarwanda muri izo RCA 25, twari tuzi ko hari abanyarwanda bageze ku bihumbi 16 ariko ibyo tumaze igihe tureba dusanga ahubwo hari benshi barenga ibihumbi 16, ahubwo ari uko tutarabegera ngo tumenye n’aho baherereye.

IGIHE: Abagize umuryango w’Abanyarwanda muri Amerika bari mu bihe byiciro?

Prof. Musiine:Turimo turahuza amakuru yose, ariko cyane cyane dushingiye k’urubyiruko. Dufite urubyiruko rwinshi rukorera ibigo bikomeye birenga 100 hari mo Boeing, Microsoft, Google n’ibindi.

Hari abakanishi b’indege, hari abikorera, hari abakora amaporogaramu y’ikoranabuhanga n’abandi.

IGIHE: Nko muri Boeing harimo abanyarwnda bangahe?

Prof. Musime: Kugeza uyu munsi abo tuzi bagera ku icumi, harimo uherutse gukora igishushanyo cya moteri y’indege za Max 7 uhari, kandi twumva ko mu minsi iri imbere dushaka kwegera RwandAir tukagirana amasezerano y’ukuntu twajya dukangurira urubyiruko rufite ubumenyi bwo gukanika indege, abazitwara n’azikorera ibishushanyo ku buryo buyigirira akamaro.

Icyo twifuza ni uko yagera ku rwego abakanika indege n’abazitwara bose baba ari aba hano mu Rwanda.

IGIHE: Muhuza mute urubyiruko rwavukiye muri Amerika n’urwaturutse mu Rwanda mu kubafasha kumenya amateka y’igihugu cyabo?

Prof. Musiine: Hari gahunda tugira mu ihuriro ryacu yita ku rubyiruko na gahunda igamije kudufasha kwiyubaka nk’imiryango y’abanyarwanda iri muri Amerika. Ibyo byose ikiba kigamijwe ni ukugerageza guhuriza abantu hamwe.

Nk’ibyo turi gukora kugira ngo itorero rize muri Amerika, ni ukugira ngo indangagaciro nyarwanda zibagereho kuko si bose bafite ubushobozi bwo gufata indege bakaza mu itorero mu Rwanda, ariko dufatanyije n’inzego zitandukanye, twajya duhuza byibuze nk’abantu 200 muri Amerika muri RCA imwe, bagatanga ibiganiro bitandukanye ku bibera mu gihugu n’umuco.

Binashobotse tukajya dufata nk’abana 50 cyane cyane abataravukiye mu Rwanda kugira ngo barebe ibibera mu gihugu bakomokamo. Hari gahunda ihari dushaka kubakiraho kugira ngo tubigere ho.

IGIHE: Hari ibikorwa bitandukanye mwakoze mu minsi ishize muri gahunda yo #Kwibuka25. Byo muba mwabiteguye mu buhe buryo?

Prof. Musiine:Kwibuka ku nshuro ya 25 ni kimwe mu byo twashyize ku isonga mu byo dukora kuko mu minsi ishize, nko mu mujyi wa Texas aho umunyamakuru wo muri Canada wanditse n’igitabo witwa Judi Rever, akomeje gukorana n’imitwe itandukanye igamije gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Turi mo kwibuka twiyubaka ariko dufite n’intego yo kuba twarwanya abo bose bakomeje gupfobya Jenoside.

Ni nayo mpamvu mwabonye twagize ikiganiro kuri iriya kamnuza ya TCC (Tarrant County College), aho Judi River yari yatanze ikiganiro, twagize amahirwe kaminuza iratwakira dutanga ikiganiro ku bantu basaga 200, tuvuga amateka yacu uko tuyazi, ntidushaka undi muntu utuvugira amateka kuko kenshi baranayapfobya.

Nk’iriya kaminuza ya TCC yo muri Texas yari yahaye urubuga Judi Rever, nagiranye ibiganiro na perezida wayo, arambwira ati “rwose iyo tuba tuzi amateka yanyu ntabwo twari kumuha urubuga’, ati ‘ariko ubu turayamenye kandi nshaka no kubabera intumwa yihariye n’umuvugizi mu zindi kaminuza kugira ngo dufatanye urugendo rwo kurwanya abapfobya Jenoside.

Tumaze gukemura ibibazo ahantu habiri, muri TCC no muri Atlanta, ariko nkuko mubizi Amerika igizwe na leta 50, ari nayo mpamvu nigeze gukomoza ku kintu cya 50 states strategy turi mo gukora. Niyo ntego yacu ko ahantu hose muri Amerika tuzahashyira ibirindiro kugira ngo tugaragaze isura nziza y’u Rwanda mu bice byose by’Amerika.

IGIHE : Hari abantu bajya batekereza ko bashobora kubaho neza ari uko baje muri Amerika. Nkamwe muhamaze igihe mubitekerezaho iki?

Prof.Musiine: Kugira inzozi ni byiza, ariko izo nzozi ugakora ibishoboka byose ugashyira mo imbaraga kugira ngo uzigereho. Ni benshi baza, igihugu ni kinini, benshi baraza, bafite intego zitandukanye, ariko ikintu kimwe tubafasha ni ukubafasha kwinjira mu mikorere yo mu gihugu kugira ngo ntibaze kwisanga bari bonyine.

Ni nayo mpamvu twashyize ho ko muri buri leta yose twaba dufite yo abantu kugira ngo abaza tujye tubona n’uko tubiyegereza turebe n’uko twabafasha.

IGIHE: Icyizere cyanyu mu guteza imbere imbere umuryango w’abanyarwanda muri Amerika gishingiye kuki?

Prof.Musiine: Icyizere kirahari kuko abanyarwanda babyiyumvamo. Twebwe nk’abayobozi ikintu turi gukora ni ukugira ngo tugira aha banyarwanda bahurira kugira ngo ibyo byose bishoboke.

Tumaze amezi atatu mu buyobozi bushya bwa US-RCA. Ni ubwa mbere igize igenamigambi ry’imyaka itatu ryubakiye ku myanzuro y’umushyikirano w’igihugu. Ni ubwa mbere igize uburyo buhamye amakuru atangwa.

Ni ubwa mbere igize urubuga rukora, rugeza amakuru ku banyarwanda muri rusange. Ikindi ni uko dushaka gukoresha itangazamakuru kugira ngo ibikorwa bya RCA zitandukanye byabagera ho. Ikindi ni uko twumva twagera no ku rwego haba ho radio iri muri diaspora ivuga ku bibera mu gihugu.

IGIHE: Gahunda yo gushishikariza abanyarwamahanga ndetse n’abanyarwanda baba mu mahanga gushora imari yabo mu Rwanda ihagaze ite?

Prof.Musiine: Biri ku muvuduko mwiza. Kuva dukora iriya nama ya Rwanda Young Professionals Conference, twari twatumiye ishoramari rya Amerika. Hari abari muri iyo nama baje hano mbere yanjye, ikigo cyabo bacyandikishije hano mu Rwanda.

Bafite gahunda yo kuzana uruganda ruteranya imodoka, ni ikigo cyitwa BUV gikorera mu bihugu 35. Baje hano basura Musanze na Nyagatare kugira ngo barebe uko u Rwanda rumeze ku bintu by’ubuhinzi n’amakoperative. Mu byo naganiriye na bo mu minsi ishize mbere y’uko basubira muri Amerika, bambwiye ko bumva bakorera i Musanze kuko babona ko hari n’isoko rya Congo.

Mu makuru bampaye ni uko ikigo cyabo bacyandikishije muri RDB, bakaba bazagaruka mu minsi iri imbere kureba uko urwo ruganda ruteranya imodoka bazaza kurwubaka hano mu karere kuko babona u Rwanda ari igihugu kigendera ku murongo, gifite amahoro kandi ari n’igihugu wavugurura ubucuruzi bw’abanyamerika ukaba wabubyaza umusaruro muri rusange.

Ni ikigo gikora imodoka z’ubwikorezi mu bintu by’ubuhinzi, cyafasha za koperative kuvana umusaruro wabo yaba ikawa cyangwa icyayi n’ibindi, ukabivana mu mirima ukawugeza aho bawubika cyangwa aho utunganyirizwa.

IGIHE:Mukorana mute n’izindi nzego zishinzwe ishoramari ndetse n’ububanyi n’amahanga kugira ngo n’ibitekerezo byanyu birusheho kunoga?

Prof.Musiine: Dufite abafatanyabikorwa batandukanye. Twagize inama na RDB, Minisiteri y’urubyiruko, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Urugaga rw’Abikorera, Bridge to Rwanda, abo bose ni abafatanyabikorwa tuzakorana kugira ngo intego twihaye zubakiye kuri ya mashami ane n’ibyo dutegenya gukora muri igenamigambi ry’imyaka itatu iri imbere tube twabigeraho.

Icyizere kirahari, tucyiyumvamo kandi n’abanyarwanda bakiri bato basaga 800 bakorera ibigo bitandukanye muri Amerika babyiyumvamo ko bagira uruhare mu kubaka u Rwanda bifuza no kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu cyababyaye.

Abanyarwanda batanze ibiganiro muri Tarrant County College byatangiwemo ubutumwa bwo kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda baheruka guhurira muri Amerika basangizanya ubumenyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza