Ubuhanga budasanzwe bw’abanyeshuri ba APACOPE bashyushya amazi bakoresheje inzembe (Video)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 13 Ukwakira 2018 saa 05:25
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri bo mu Ishuri ryisumbuye rya APACOPE, riherereye ku Muhima, beretse ababyeyi babo ubuhanga bigishijwe bwo gukora igikoresho gishyushya amazi (Water heater) bakoresheje inzembe n’insinga.

Abanyeshuri bagaragaje ubu buhanga kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018, mu muhango w’imurikabikorwa ryo kugaragariza ababyeyi babo ibyo bigishijwe.

Umuhuza Gisa Kevin w’imyaka 13 wiga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye yagaragaje inzira banyuramo kugira ngo bashyushye amazi bakoresheje inzembe.

Ati “Mfata inzembe ebyiri n’uduti tubiri n’urusinga rwa Radiyo, noneho za nsinga nkazishyira ku nzembe ariko ku buryo zidakoranaho kugira ngo bidateza ibibazo, nyuma nkazishyira mu mazi nkacomeka ku mashanyarazi amazi agashya.”

Yongeyeho ko ibyo bigishijwe bizabafasha kwihangira imirimo no kwiteza imbere ubwo bazaba bashoje amasomo.

Uhagarariye ababyeyi muri APACOPE, Emile Morane, avuga ko yatunguwe cyane n’ubumenyi butandukanye abana babo bamaze kugeraho.

Ati “Natunguwe kuko iyo tubabona mu rugo bazana amanota ntitumenya ibyo baba bazi, ariko uyu munsi nabonye ibintu bitandukanye by’ingezi birimo; uko umwana ashobora gutekereza, uko yumva ibintu noneho akabifata akabikura mu ikayi akabishyira mu bikorwa bikajya mu buzima busanzwe.”

Yongeyeho ko yatunguwe n’uburyo abana bo mu mashuri abanza bamaze kugira ubushobozi bwo gukora amasabuni ndetse bakanasobanurira ababyeyi babo mu ndimi z’amahanga uko bayakora.

Umuyobozi wa APACOPE Dusabeyezu Adelaide, yavuze ko iki gikorwa cyari kigamije kwereka ko ababyeyi ibyo abana babo bize kuva umwaka w’amashuri watangira.

Ati “Ni ukugira ngo twereke ababyeyi ibyo abana bize kuva umwaka watangira kugira ngo tubereke ko imyigire yabo atari ugufata mu mutwe gusa, ahubwo ari no kuza bagafata ubumenyi babasha kwifashisha mu buzima busanzwe.”

Uretse ubuhanga bwo gushyushya amazi hakoreshejwe inzembe, aba banyeshuri banagaragaje impano zitandukanye bigishijwe zirimo gukora amavuta yo kwisiga, buji, Mayoneze ndetse n’inigi zikozwe mu bipapuro n’ibindi.

APACOPE ni ishuri ryashinzwe mu 1981, ubu rifite abanyeshuri 1271 barimo abiga mu kiburamwaka mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Abana banigishijwe icyo imbuto zitandukanye zimara ku mubiri
Abo mu mwaka wa kabiri bakora amavuta yo kwisiga
Amwe mu mavuta abanyeshuri ba APACOPE bakoze
Amavuta yo kwisiga bakoze
Bakora inigi mu mpapuro
Bari gukora isabune
Bashyushya amazi bakoresheje inzembe
Bigishijwe no kuzimya inkongi
Mayoneze abana bakoze
Uhagarariye ababyeyi muri APACOPE, Emile Morane, avuga ko yatunguwe cyane n’ubumenyi butandukanye abana babo bamaze kugeraho
Umuhuza Gisa Kevin w’imyaka 13 wiga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye yagaragaje inzira banyuramo kugira ngo bashyushye amazi bakoresheje inzembe
Umuyobozi wa APACOPE Dusabeyezu Adelaide, yavuze ko iki gikorwa cyari kigamije kwereka ko ababyeyi ibyo abana babo bize kuva umwaka w’amashuri watangira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza