Ubuhamya bwa Cyusa na Benitha, abana biga mu mashuri abanza batangiye kwandika ibitabo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 26 Ugushyingo 2017 saa 12:50
Yasuwe :
0 0

Umugabo Kalori yari umwambuzi kabombo. Umuturanyi we Alexis yamugurije amafaranga undi aho kuyamwishyura arambwambura burundu ariko yagera hanze akavuga ko Alexis amubeshyera kandi yaramwishyuye.

Byageze aho umwana wa Kalori yihanangiriza se, amubwira ko gukomeza kubeshya ko yishyuye kandi atarabikoze bitari mu ndangagaciro nyarwanda.

Ni ubutumwa buri mu gitabo ‘Twirinde amakimbirane tugira Ubupfura’ cyanditswe na Abayo Beza Ange Benitha, umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza kuri GS Byumba Inyange mu Karere ka Gicumbi.

Abayo Beza ni umwe mu bana bato bamuritse ibitabo banditse kuri uyu wa Kane , ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwiswe’ Gira Igitabo Aho Uri”.

Benitha avuga ko kubera gukunda gusoma no gushishikarizwa kwandika, yarebye mubyo yigishijwe byose asanga akwiye kwandika ashishikariza abantu kugira ubupfura.

Aganira na IGIHE yagize ati “Naracyanditse, nkereka Papa na mama barambwira ngo ntacyo gitwaye. Njya kucyandika narebye mu bintu byose twize, mbona iby’ubupfura bifite agaciro, mbona aribyo nakoramo inkuru.”

Uyu mwana ufite se w’umuganga, avuga ko afite intego zo gukomeza kwandika ibindi bitabo kandi ko azanakomeza kubishishikariza bagenzi be.

Uretse Abayo Beza, Cyusa Brian w’imyaka 10 y’amavuko na we ni umwanditsi w’ibitabo.

Uyu mwana wiga i Kigali kuri Mother Mary School mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, amaze kwandika ibitabo bitatu , igiheruka cyitwa “Ntibavuga, Bavuga”.

Cyusa avuga ko yanditse icyo gitabo agamije guhwitura abagoreka cyangwa bakavuga nabi Ikinyarwanda.

Iki gitabo kiganjemo amagambo yo mu gihe cy’Abami. Nubwo Cyusa yemeza ko na we ku myaka afite atazi neza Ikinyarwanda, ngo yifashishije ababyeyi be n’ubushakashatsi kubyo adasobanukiwe.

Ati “Nashatse kwigisha abantu bavuga Ikinyarwanda kitari cyo uburyo bwo kukivuga neza. Nanjye sinkizi neza ariko narashakishije, mbaza ababyeyi n’abarezi.Ndateganya kurangiza amasomo yanjye nkandika ibitabo byinshi.”

Umunyambanga wa Leta Muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, yashimye umuhate abo bana bagize bandika ibitabo.

Yaboneyeho gushimangira ko abanditsi b’ibitabo bakenewe kugira ngo u Rwanda rugere ku
ireme ry’uburezi rwifuza.

Ati “Kugira Ireme ry’uburezi twifuza bisaba ko dushyiraho integanyanyigisho ziboneye, zisobanura neza ubumenyi butandukanye bukenewe mu rwego rw’igihugu ariko bushingiye ku gukemura ibibazo igihugu gifite. Minisiteri y’uburezi yateguye integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi, byunganirwa n’uburyo bwiza bwo gutegura abarimu bazafasha. Ibi byose ntabwo byashoboka bitunganiwe n’igitabo.”

Ubushakashatsi bw’umuryango Save The Children bwagaragaje ko abana biga mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu w’amashuri abanza mu Rwanda, abasaga 50 % batazi gusoma neza.

A bayo Beza Ange Benitha ufite inzozi zo kuzandika ibitabo byinshi
Umunyambanga wa Leta Muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, yashimye abana batangiye kwandika ibitabo, ahamagarira n'abandi kubigira umuco
Cyusa Brian umaze kwandika ibitabo bitatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza