Ubuhamya bwa Bamuhigire waretse uburaya amaze kuryamana n’abagabo bagera ku 1000 (Video)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 15 Kamena 2019 saa 09:22
Yasuwe :
0 0

Bamuhigire Chantal, ni umugore wubatse ufite abana bane, avuga ko amaze imyaka itandatu aretse uburaya ndetse yafashe icyo cyemezo amaze kuryamana n’abagabo bagera ku 1000.

Iyo uganiriye n’uyu mubyeyi wo mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, akubwira uko yakoze uburaya n’uburyo yaje kubureka amaze kwandura virusi itera Sida.

Mu kiganiro kirambuye Bamuhigire yagiranye na IGIHE, yavuze ko yatangiye kwicuruza mu 2006 kubera imibereho mibi ariko nta cyiza na kimwe yakuye mu burayi ahubwo ari ibyago gusa kuko yakuyemo ubwandu bw’agakoko gatera Sida.

Uyu mugore ubarizwa mu itsinda ry’abakora uburaya n’ababuretse ryitwa Indangamirwa, rigizwe n’abagera kuri 300 agira inama abakiri bato kwirinda kwishora mu busambanyi kuko nta nyungu yabwo.

IGIHE: Watangiye kwicuruza ryari?

Bamuhigire: Natangiye kwicuruza mu 2006 kubera ubuzima bubi nari mbayemo ariko nza kubireka mu 2013 nyuma y’uko nari maze kubona umugabo.

IGIHE: Wabonye umugabo ute mu gihe wakoraga uburaya?

Bamuhigire: Ukuntu twamenyanye ni birebire, mbese twakundaga gusangira mu tubari nijoro noneho ijoro rigatandukana turimo kwisangirira inzoga, igihe kigeze yumva ko ankunze kandi tugomba kubana ambaza niba numva nakubaka ndabimwemerera tubana uko.

IGIHE: Kuba warabaye indaya nta gatotsi bitera mu mibanire n’uwo mwashakanye?

Bamuhigire: Kuko twahuye ndi indaya ntabwo abitindaho ariko ntaba ashaka kumva ko nakomeza kubyitwa kuko biramubangamira ariko mwumvisha ko akwiye kureka nkatanga ubuhamya kugira ngo n’abandi babashe kugira imbaraga zo kuva muri iyo ngeso.

IGIHE: Abana batatu wabyariye mu buraya umugabo wawe abafata ate?

Bamuhigire: kuko twakundanye ndi indaya akaba ari nawe wankuye muri ubwo buzima abafata nk’abana be.

IGIHE: Mu myaka irindwi wamaze wicuruza n’iki wungukiyemo?

Bamuhigire: Nta kintu na kimwe nungukiye mu buraya uretse kubyariramo abana batatu no gukuramo ubwandu bw’agakoko gatera Sida gusa.

IGIHE : Iyo ugereranyije usanga wararetse uburaya umaze kuryamana n’abagabo bangahe?

Bamuhigire: Umubare sinawumenya ariko bari hagati ya 100 na 1000

IGIHE: Nibura gereranya

Bamuhigire: Sha ntabwo nzi umubare ni benshi bararenga 100 kuko nawe reba nk’ubu kuva mu 2006 nari indaya mbireka 2013 urumva atari igihe kinini? kandi ku munsi hari ubwo wibonera nk’abagabo babiri cyangwa batatu.

Gusa ngereranije abagabo twararanye mbere yo gushaka bagera ku 1000 kuko harimo abanyarwanda, Abafaransa, Abagande n’abavuga igiswahili, ni benshi mbese.

IGIHE: Amafaranga umugabo umwe yaguhaga ni angahe?

Bamuhigire: Njye nakoze uburaya hakirimo amafaranga umwe yampaga 5000 Frw cyangwa 10 000 Frw

IGIHE: nyuma y’aho umenye se ko wanduye hari abagabo mwaryamanye nta gakingirizo?

Bamuhigire: Nibyo hari abagabo bari hagati ya barindwi n’icumi twaryamanye ariko nta n’umwe wigeze ambwira ko namwanduje.

IGIHE: Gutanga ubuhamya bw’ubuzima wanyuzemo ukanagaragaza ko wanduye ubona sosiyete nyarwanda ibifata ite?

Bamuhigire: Yego akato kabaho kandi njye maze imyaka itandatu mfata imiti ku buryo namaze kubyakira kandi ntacyo bintwaye.

IGIHE: Ni izihe ngorane ukunze guhura nazo?

Bamuhigire: Ingorane mpura nazo zirimo akato kandi nkeka ko akato katacika burundu ariko njye kubera ko niyakiriye mba numva nta kibazo mfite ntacyo bintwaye narayimenyereye ntacyo intwaye mbanye nayo neza.

IGIHE: Ingorane wahuriye nazo mu buraya ni izihe?

Bamugihire: Ingorane nahuye nazo n’izo gukubitwa no kwandura ariko sinigeze mfungwa na rimwe.

IGIHE: None se inama wagira abakishora mu buraya ni izihe?

Bamuhigire: Ni ukubabwira ko umwuga w’uburaya atari mwiza kuko buriya n’iyo umuntu yakora akazi gaciritse ariko atari indaya byamuteza imbere kandi nkeka ko adashobora guhuriramo n’ibyago nk’ibyo nagize kuko nkanjye umwana wa mbere namubyaye mfite imyaka 16 gusa.

IGIHE : Ubu ukora iki?

Bamuhigire: Ubu ncuruza utuntu tudafashije ariko nkeka ko kuba nararetse uburaya wenda Imana izanyibuka hakagira abagiraneza bamfasha wenda nkabona igishoro nanjye nkiteza imbere nk’abandi.

Bamuhigire Chantal wemeza ko yaretse uburaya amaze gusambana n'abagera ku 1000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza