Ubuhamya bw’umugabo wahamagaraga umugore we "Mutezimbwa" aho kumwita izina rye "Mutezinka"

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 12 Ukuboza 2017 saa 09:37
Yasuwe :
0 0

Umugabo wo mu Karere ka Nyagatare wamaze igihe kitari gito ahohotera umugore we yatanze ubuhamya bw’ukuntu atajyaga amuhamagara izina rye yiswe n’ababyeyi Mutezinka, ahubwo akamwita Mutezimbwa.

Ubwo hasozwaga iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa kuri uyu wa 11 Ukuboza 2017, mu muhango wabereye mu Mujyi wa Kigali, Mbarubukeye Nicodème w’imyaka 38 washakanye na Mutezinka Schorastique ufite 36, bakaba batuye mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Musheri, yavuze ukuntu yahohoteraga umugore akanamukubita amuhoye ubusa.

Yagize ati “Naratahaga nkaza mukubita nta kintu muhoye. Yampaga ibiryo aho kugira ngo mbirye nkabimumena mu maso. Ubusanzwe yitwa Mutezinka ariko namwitaga Mutezimbwa. Umugore wanjye naramuhohoteraga bikomeye.”

Mutezinka avuga ko guhera mu 2003 ubwo bashakanaga yabayeho ubuzima bw’amarira.

Yagize ati “Mu rushako rwanjye sinigeze nseka tukiri abageni yankubise inshuro enye ngo ari kumenyereza amashyiga.”

Yakomeje avuga ko atajyaga aganira n’umugabo we ngo kuko igihe cyose yabaga yibereye mu kabari agataha nijoro amuhondagura.

Aho gahunda y’umugoroba w’ababyeyi iziye, Mutezinka wahoraga ayitabira wenyine, yigiriye inama yo kurarika umugabo we ngo aze bajyane, yabanje kumwuka inabi ariko aza kwemera ko bajyana.

Mbarubukeye ati “Mu mugoroba w’ababyeyi uwigishaga yatangaga urugero ku rugo rwanjye ngo rurimo amakimbirane, akansaba kuyareka nkabana amahoro n’umugore wanjye. Ndicara ndiyumvira numva ndigaye cyane. Nahise mfata icyemezo kuva uwo munsi ko ntazongera guhohotera umugore wanjye ko ntazongera kumwita Mutezimbwa. Ubu sinshobora no kumwita Mutezinka kuko numva bidahagije ahubwo mwita ‘Chérie’”.

Nyuma yo guhinduka bakareka amakimbirane, Mutezinka, utaragiraga uburenganzira ku mutungo, ubu yarabuhawe. Baguze inzu y’amafaranga ibihumbi 600 mu gihe mbere bakodeshaga. Mutezinka yaguze imashini idoda mu mafaranga yakuye mu ‘bimina’ kandi boroye ihene umunani, abana babo nabo bariga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango AJPRODHO-JIJUKIRWA, Busingye Anthony, yavuze ko kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa bitarangiranye n’iminsi 16, asaba abashakanye ndetse n’urubyiruko gufatanyiriza hamwe kurirwanya kugeza igihe rizacika burundu mu muryango Nyarwanda.

Buri mwaka guhera tariki ya 25 Ugushyingo, u Rwanda rwifatanya n’isi yose mu minsi 16 yo kurwanya ihohoterwa. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba yaragiraga iti “Rwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa wirihishira.”

Mbarubukeye yatanze ubuhamya bw'uburyo yatotezaga umugore we amwita izina rimutesha agaciro
Urubyiruko rwakoze urugendo rwo kwamagana ihohoterwa rikorerwa abagore n'abakobwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza