00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubudasa bwa FPR Inkotanyi mu busesenguzi bwa Minisitiri Bamporiki na Sheikh Harerimana

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 1 Nyakanga 2021 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard n’umwe mu bagize Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Sheikh Abdul Karim Harerimana, bagaragaje ko ubudasa bwa FPR Inkotanyi bushingiye ku kuba yarasanze igihugu mu bibazo ikizeza Abanyarwanda kubikemura kandi ikabikora koko.

Babigarutseho mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu ku wa 30 Kamena 2021 cyagarutse ku Kwibohora mu gihe habura iminsi ine ngo uyu munsi wizihizwe ku nshuro ya 27.

Ni ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Kubaka u Rwanda Twifuza: Ubudasa n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.”

Bamporiki yavuze ko abanyapolitiki bayoboye u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagiye bareba ibibazo bihari bakabyitwaza kugira ngo babone umwanya ariko batagiye kubikemura.

Ati “Ingorane zari mu Rwanda uhereye ku kwirukana abaturage mu gihugu [mu 1959], rwari rwatangiye korama. Noneho n’izo ngorane zari zihari z’uduce n’udutsiko urebera ku Majyepfo n’Amajyaruguru uvuga ngo uratonesha aba ngaba, u Rwanda rwari ruri kujya ahabi.”

“Ushingiye kuri ibyo bibazo byari bihari, Habyarimana yakoze imbwirwaruhame nziza cyane yo kuvuga ngo ingorane zihari ngiye kuzikemura; ahawe umwanya ahubwo akora politiki yo kuzisonga. Asonga u Rwanda.”

Sheikh Harerimana yavuze ko kuba FPR Inkotanyi yo itarafashe ubutegetsi ngo ikomereze muri iyo nzira ari ubudasa.

Ati “Kuba tutarakomeje kujya muri iriya nzira ni ubudasa. Iyi Leta yaje noneho ivuga iti ‘dore gahunda twavuze ni izi kandi tuzazikora’; baranazikoze koko.”

Iyo nararibonye yasobanuye ko ubwo FPR Inkotanyi yamaraga guhagarika Jenoside hari ibyashoboraga gutuma u Rwanda rusa n’ahandi birimo uko igihugu cyari cyarangiritse n’Abatutsi barenga miliyoni imwe bamaze kwicwa, ubukungu bwari bwahungabanye, ndetse na ¾ by’Abanyarwanda “bakuwe mu gihugu”.

Yagaragaje ko ibyo byose byashoboraga gutuma u Rwanda rusa n’ibindi bice by’Isi byagiye bibamo intambara kandi rugaheranwa ariko “rwagize ubudasa n’ubudaheranwa kubera ubuyobozi bwiza rwari rufite”.

Yagize ati “Simvuga ubuyobozi bwa mbere ya 1994, ndavuga ubwahagaritse Jenoside. Ubu buyobozi bukuriwe na Paul Kagame bwaje buvuga buti ‘oya! Jenoside turayihagaritse kandi ntabwo tuzaheranwa n’aya mateka. Tuzahora tuyibuka, ni ayacu, ni mabi ariko tuzakora ibishoboka byose dutere intambwe ndende cyane zishoboka.”

“Mu magambo ye [Perezida Kagame] aravuga ati ‘twageze habi cyane hatagira ahandi munsi yaho’. Igihe cyari kigeze rero ko tuzamuka kandi tukazamukana ibakwe.”

U Rwanda ruri mu myiteguro yo kwizihiza umunsi wo Kwibohora uba buri wa 4 Nyakanga, hazirikanwa ubutwari bwa FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yari imaze guhitana ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni imwe mu minsi 100 gusa.

Mu mboni y'inararibonye ubudasa bwa FPR Inkotanyi bushingiye ku kuba yarasanze igihugu mu bibazo ikizeza Abanyarwanda kubikemura kandi ikabikora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .