Intara y’Amajyepfo ku isonga y’izifite ibyago byo kugerwaho n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Kamena 2019 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Raporo ku isesengura ry’uburyo imihindagurikire y’ibihe izibasira uduce dutandukanye, yagaragaje ko ibice byose by’u Rwanda bifite ibyago byo kwibasirwa nubwo leta irimo gushyiramo imbaraga nyinshi mu guhangana n’iki kibazo.

Iyi raporo ya 2018 yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA), yamuritswe kuri uyu wa Gatatu mu nama yahuje inzobere zo mu bigo bitandukanye bya leta.

Ivuga kandi ko ukwiyongera k’uburyo bwo kubasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, birimo gufasha mu kongera ubudahangarwa bw’igihugu kuri iki kibazo nubwo imbaraga zishyirwamo usanga ziganzwa n’ubukana bw’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Kwibasirwa n’imihindagurikire y’ibihe bivuze kugerwaho n’ingaruka zayo zirimo; imiyaga, imyuzure, izuba ryinshi, imvura nkeya cyangwa nyinshi cyane, amapfa ndetse n’izindi ngaruka ziteza ibibazo ku bukungu.

Imibare yakusanyijwe muri ubu bushakashatsi yavuye mu ngo 2 407 mu midugudu 122 yo mu turere twose, hakoreshwa ibipimo 37.

Imihindagurikire y’ibihe ku rwego rw’Isi irimo kugira ingaruka ku Rwanda mu buryo bwinshi burimo ibibazo by’imyuzure, inkangu, amapfa, imiyaga n’imvura irimo imiyaga bigira ingaruka ku baturage.

Raporo kandi yagaragaje ko Intara y’Amajyepfo ari yo ifite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’imihindagurikire y’ibihe kurenza izindi, mu gihe Akarere ka Huye, Gisagara, Ruhango na Karongi ari two dufite ibi byago kurenza utundi mu gihugu.

Intara y’Amajyaruguru niyo ifite ibyago bike byo kwibasirwa n’imihindagurikire y’ibihe. Iyi raporo isaba abayobozi b’uturere kugira icyo bakora gishingiye ku bushobozi bwo guhangana n’iki kibazo kandi bigakorwa mu nzego zose.

Ugereranyije n’uturere twose, utw’Umujyi wa Kigali nitwo dufite ibyago bike byo kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, aho aka Gasabo ari ko gafite ibi byago bike kuruta utundi twose mu gihugu.

Umuyobozi wa gahunda yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe muri REMA, Mutabazi Alphonse, avuga ko mu bipimo basuzumye basanze 52% byabyo hari icyakozwe mu kugabanya ibyago by’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere kuva mu 2015 mu gihe 15% ntacyakozwe naho 33% hakaba nta mibare yabyo ihari.

Inzego eshanu zigomba kwitabwaho cyane mu igenamigambi by’umwihariko ni ubuzima, amazi, amashyamba, ubuhinzi n’urwego rw’ingufu.

Minisiteri y’Ibidukikije iherutse gutangaza ko imihindagurikire y’ibihe igira ingaruka ku mibereho y’abanyarwanda dore ko 10 % by’ingengo y’imari igenda mu guhangana n’ingaruka z’iki kibazo.

Abaturage basabwa kwimuka ahantu haba inkangu n’imyuzure bagatura mu buryo buhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Bagomba kandi kwigishwa uburyo burambye bwo kubungabunga amashyamba, imiturire igezweho, uburyo bwo gutunganya ibishanga n’ibindi.

Banki y’Isi igaragaza ko nihadashyirwaho uburyo bwo kubaka imijyi ihangana n’ibiza, mu 2030 Isi izaba ihomba miliyari 314 z’amadolari ku mwaka kubera ibiza karemano.

Imyuzure ni kimwe mu biza bikunze kwibasira u Rwanda mu bihe by'imvura nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza