U Rwanda rwohereje muri Sudani y’Epfo abandi basirikare 123 bo kurinda abasivili

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Kanama 2017 saa 10:45
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwohereje icyiciro cya kabiri cy’abasirikare 123 bo mu mutwe w’ingabo zo mu karere zishinzwe kurinda abaturage muri Sudani y’Epfo, ni nyuma y’uko mu ntangiriro z’iki cyumweru rwoherejeyo abandi.

Minisiteri y’ingabo yatangaje ko aba basirikare bayobowe na Maj. Bosco Ntaganira, bahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Kanama saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zari zisanzwe zifite abasirikare mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ariko Umuryango w’Abibumbye wasabye ko zakongerwa. Abasirikare ba mbere u Rwanda rwongereye muri UNMISS bahagurutse i Kigali kuwa 30 Nyakanga banyura inzira y’ubutaka, umuhanda wa Uganda – Sudani.

Uwari uhagarariye ingabo z’u Rwanda (RDF), Brig.Gen. Wilson Gumisiriza, yasabye aba basirikare kuba ba ambasaderi beza b’u Rwanda kandi bakazirikana ko inshingano yabo y’ibanze ari ukurinda abasivili.

Yagize ati “Muzahore muharanira kuzuza inshingano zanyu mu budashyikirwa muyobowe n’indangagaciro, ikinyabupfura, gukorera hamwe no guhesha ishema igihugu biranga ingabo z’u Rwanda.”

U Rwanda rwongereye ingabo muri Sudani y’Epfo nyuma y’umwanzuro wa 2304 w’Akanama gashinzwe umutekano ka Loni watowe kuwa 12 Kanama 2016, wemeza ko muri Sudani y’Epfo hagomba kongerwayo ingabo zo mu karere zishinzwe kurinda abaturage.

Biteganyijwe ko muri Sudani y’Epfo hazongerwayo abasirikare 4000 nk’uko byagenwe n’Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi. U Rwanda ruzongerayo abasirikare 920.

Brig.Gen. Wilson Gumisiriza, yasabye aba basirikare kuba ba ambasaderi beza b’u Rwanda kandi bakazirikana ko inshingano yabo y’ibanze ari ukurinda abasivili

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza