U Rwanda rwohereje mu mahanga impapuro zisaga 800 zo gufata abashinjwa uruhare muri Jenoside

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 11 Ukuboza 2017 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Imyaka igiye kuba 24 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, hari abakekwaho kuba barayigizemo uruhare bakidegembya hirya no hino ku Isi mu gihe Ubushinjacyaha bumaze kohereza mu mahanga impapuro zisaga 800 zo kubata muri yombi.

Ubushinjacyaha bwa Repubulika y’u Rwanda bugaragaza ko bwohereje mu bihugu 32 impapuro zisaga 800 zo kubata muri yombi, hakaba n’abandi basaga 500 bamaze gukorwaho iperereza bagiye nabo gushyirirwaho izo impapuro, n’abandi 17,000 bahamijwe ibyaha n’Inkiko Gacaca badahari na n’ubu batarafatwa.

Kuri uyu wa 11 Ukuboza 2017 ubwo Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Mutangana Jean Bosco, yari mu nama na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga Ubutwererane n’Umutekano muri Sena igamije kungurana ibitekerezo ku gukurikirana abakoze jenoside bari mu bindi bihugu, yavuze ko hakiri imbogamizi zishingiye ku bihugu bidashaka guhindura imyumvire ngo byohereze abo bantu.

Yagize ati “ Mu by’ukuri haracyari imbogamizi zishingiye ku bushake buke bwa politiki z’ibihugu bimwe na bimwe [….] kandi uko abakekwaho Jenoside bari hanze badafatwa ni nako ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeza kuzamuka, ibyo twabigaragarije iyi komisiyo dufata ingamba zo kubyihutisha kuko mu myaka 23, ibihugu bimaze gukora akazi katari kenshi kugira ngo abo bashyikirizwe ubutabera.”

Ibihugu bigenda biguru ntege mu kuburanisha cyangwa kohereza abo bantu birimo u Bufaransa, u Bubiligi, u Bwongereza n’ibindi byo ku mugabane wa Afurika.

Yavuze ko ikibazo kinini kikiri muri Afurika kuko ibihugu byaho bititabira kohereza cyangwa kuburanisha Abanyarwanda bakekwaho Jenoside.

Nubwo ibihugu bigiseta ibirenge, Umushinjacyaha mukuru yavuze ko hari icyizere kuko hari ibihugu bakomeje kugirana ibiganiro, bakanasinyana amasezerano yo kubacyura, birimo Zambia, Ethiopia, Mozambique, Malawi n’ibindi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba Nduhungirehe Olivier, yavuze ko bagiye gukomeza ibiganiro mu rwego rwa dipolomasi kugira ngo abo bose babashe kugezwa imbere y’ubutabera.

Yagize ati “Iki ni ikibazo tugomba gufatanya na Minisiteri y’Ubutabera tukaganira n’ibyo bihugu kugira ngo byohereze abo bantu baburanishwe mu Rwanda cyangwa niba batabishoboye bababuranishe aho bari hakurikijwe amategeko. Ibiganiro biriho kandi birakomeje, turi kuganira n’ibihugu tuzi ko bicumbikiye abo bantu kugira ngo dusinyane amasezerano yo kubazana mu gihugu.”

Kugeza ubu hamaze kuburanishirizwa hanze imanza 21 naho izanwe mu Rwanda ni 20. Izo zirimo iza batatu boherejwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda; abandi bakuwe muri Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Danmark, Norvège, u Budage, u Buholandi n’ibindi.

Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Mutangana Jean Bosco na Minisitiri w'Ubutabera, Johnston Busingye basohotse muri Sena
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane, n'Umuryango w'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba Nduhungirehe Olivier

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza