U Rwanda rwohereje bwa mbere itsinda ry’abapolisikazi mu butumwa bw’amahoro

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 27 Kamena 2018 saa 01:08
Yasuwe :
2 0

U Rwanda ku nshuro ya mbere rwohereje itsinda ry’abapolisikazi 160 mu butumwa bw’amahoro, bagiye kumara umwaka muri Sudani y’Epfo bagira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, birimo no kurengera abagore n’abana by’umwihariko.

Itsinda ryahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kuri uyu wa Gatatu rigizwe n’abapolisikazi 144 bagiye basangayo abandi 16 bagiye mbere.

Iki igikorwa kibayeho nyuma y’uko Perezida Kagame yabitanzeho umuhigo, mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye yabereye i New York muri Nzeri 2015.

Umuyobozi w’iryo tsinda, ACP Teddy Ruyenzi, yavuze ko kuba iryo tsinda rigizwe n’abagore bifite icyo bivuze.

Yagize ati "Inshingano tuzakora zisanzwe ari iza UNMISS ariko na none nk’abagore tuzashyiraho umwihariko wo kwita ku bagore n’abana, muzi ko aribo bahura n’ihohoterwa n’amakimbirane nk’ibyo kiriya gihugu kirimo. Ikindi numva ni uko kuba iri tsinda rigiye ririmo abagore benshi hari icyo bivuze ku banyarwanda no ku bagore ba Sudani y’Epfo. Bivuze ngo abagore nabo barashoboye, bakora imirimo yose."

Komiseri Mukuru Wungirije wa Polisi, Marizamunda Juvenal yavuze ko Sudani y’Epfo iri mu bibazo by’intambara abantu benshi bakaba baravanywe mu byabo, ku buryo bakeneye kwitabwaho no kurindirwa umutekano.

Yakomeje agira ati “Umuryango w’Abibumbye usaba ingabo n’abapolisi kubafasha, cyane cyane abapolisi baba bashinzwe umutekano w’abo bantu bari mu nkambi mu bijyanye n’ubufasha bahabwa n’ibindi byaha bishobora gukorerwa mu nkambi, nibyo baba bibandaho."

Yunzemo ati "Impamvu higanjemo abagore, mu nkambi nk’uko mubizi, haba harimo abagore, ababyeyi, abana, abantu b’abasaza baba bafite intege nke, usanga abapolisi b’abadamu babitaho neza kurusha wenda uko abagabo babitaho."

Mu muhango wo kubasezera wabereye ejo ku cyicaro gikuru cya Polisi, Komiseri Mukuru Wungirije wa Polisi, Dan Munyuza, yavuze ko bahawe imyitozo n’ibikoresho bihagije ku buryo bizeye ko bazuzuza neza inshingano zabo.

Yagize ati "Icyo tubasaba ni ugukomeza gukurikiza amabwiriza agenga Polisi y’u Rwanda, kurangwa n’ubunyamwuga n’umuco wo gufasha abari mu kaga, kwita ku kazi no kurangwa n’ikinyabupfura."

Polisi y’u Rwanda isanzwe yohereza mu butumwa bw’amahoro itsinda ry’abapolisi ariko barimo abagore bake, iryoherejwe kuri uyu wa Gatatu abagabo bakaba ari bo bake biganjemo abaganga n’abandi bazajya babafasha mu bikorwa bitandukanye.

Uyu ni umutwe wa karindwi wa Polisi u Rwanda rwohereje mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye, kuko rufite abasaga 1000 barimo abarenga 140 bari muri Haiti, abasaga 400 bari muri Centrafrique n’abasaga 500 bari muri Sudani y’Epfo.

Ubwo abapolisikazi b'u Rwanda binjiraga mu ndege y'ikigo Ethiopian Airlines kuri uyu wa Gatatu
Aba bapolisikazi bafite umwihariko wo kwita ku bagore, abana n'abandi banyantege nke
ACP Teddy Ruyenzi yarindiriye ko abapolisi ayoboye binjira mu ndege
Aba bapolisikazi bazamara umwaka muri Sudani y'Epfo
Bamwe mu bapolisikazi bagiye mu butumwa bw'amahoro bamaze kugera mu ndege
Ibikapu by'abapolisi b'u Rwanda boherejwe muri Sudani y'Epfo
Muri iri tsinda harimo abapolisi bake b'abagabo bo gutanga ubufasha mu bikorwa bitandukanbye nk'ubuvuzi
Umuyobozi w'iri tsinda ry'abapolisikazi boherejwe muri Sudani y'Epfo, ACP Teddy Ruyenzi, yavuze ko kuba rigizwe n'abagore bifite icyo bivuze
Komiseri Mukuru Wungirije wa Polisi, Marizamunda Juvenal yavuze ko Sudani y’Epfo ifite abaturage benshi bakeneye kwitabwaho no kurindirwa umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza