U Rwanda rwohereje abasirikare b’inyongera mu butumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 1 Kanama 2017 saa 06:43
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwatangiye kohereza abasirikare bagize Ingabo zo mu karere zizaba zishinzwe kurinda abaturage muri Sudani y’Epfo, kuwa 30 Nyakanga 2017.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zari zisanzwe zifite abasirikare mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ariko Umuryango w’Abibumbye wasabye ko zakongerwa.

Mu itangazo RDF yasohoye kuri uyu wa Mbere, yatangaje ko abasirikare ba mbere u Rwanda rwongereye muri UNMISS bahagurutse i Kigali kuwa 30 Nyakanga banyura inzira y’ubutaka, umuhanda wa Uganda – Sudani.

Absirikare ba nyuma mu bagomba kugenda, RDF yatangaje ko bazahaguruka ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kuwa 5 Kanama 2017.

U Rwanda rwongereye ingabo muri Sudani y’Epfo nyuma y’umwanzuro wa 2304 w’Akanama gashinzwe umutekano ka Loni watowe kuwa 12 Kanama 2016, wemeza ko muri Sudani y’Epfo hagomba konngerwayo ingabo zo mu karere zishinzwe kurinda abaturage.

Biteganyijwe ko muri Sudani y’Epfo hazongerwayo abasirikare 4000 nk’uko byagenwe n’Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi. Nta mubare w’abaturuka mu Rwanda wari watangazwa.

U Rwanda rwohereza abasirikare mu bihugu bitandukanye kurinda no kubungabunga amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza