U Rwanda rwizeye kungukira mu nama y’abayobozi b’ibigo bikomeye muri Afurika

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 31 Nyakanga 2018 saa 05:34
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yatangaje ko u Rwanda ruzungukira mu Nama ihuza abayobozi b’ibigo bikomeye muri Afurika izwi nka “AFRICA CEO FORUM”, izabera i Kigali mu 2019.

Iyi nama iri mu zagutse mu by’ubukungu ihuza abakomeye mu rwego rw’abikorera muri Afurika, ku nshuro yayo ya karindwi izabera mu Rwanda ku wa 25 na 26 Werurwe 2019.

Yitezwemo abashoramari bakomeye, abayobozi bakuru mu nzego zigenga n’iza leta muri Afurika bazigira hamwe ingamba zo kuzamura ubukungu bw’umugabane no gufasha ibigo byawo guhangana ku rwego mpuzamahanga. Ikigo gitumirwa muri iyi nama kigomba kuba cyarinjije nibura miliyoni zirenga 10 z’amayero mu mwaka.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 31 Nyakanga 2018, Umyobozi wa RDB, Clare Akamanzi yatangaje ko kwakira iyi nama biri muri politiki y’igihugu yo kuzamura ishoramari rishingiye ku bukerarugendo.

Yagize ati “Iyi nama izafasha u Rwanda mu byiciro bibiri by’ingenzi birimo icyo kuba ku isonga mu kuzamura ubukerarugendo bushingiye ku nama no korohereza abashora imari mu gihugu.”

Yakomeje ati “Turashaka gukurura abashoramari mu Rwanda b’imbere no hanze y’igihugu. Inshuro nyinshi tujya hanze gushaka aho bari, tukababwira u Rwanda ko rutekanye, rufite amahoro ndetse ruborohereza gukora ubucuruzi. Ni byiza ko bazaza mu gihugu bakabyirebera. Abayobozi b’u Rwanda n’abikorera bazagira uruhare mu gutanga ibiganiro ndetse hari umwihariko uzagaragarizwamo uko washora imari mu Rwanda ‘Invest in Rwanda.’”

Mu kwakira iyi nama bizanongera imirimo ku bagera ku 10 000 bakora muri hoteli ziri mu Rwanda, sosiyete z’ubwikorezi nka RwandAir n’abandi.

U Rwanda ni urwa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba rugiye kwakira iyi nama yitezweho kuzamura amahirwe y’ubukungu bwo mu bihugu byo mu Burasirazuba na Afurika yo Hagati no kwagura isoko ry’akarere rihuriweho n’abantu miliyoni 150 n’amasezerano y’ubucuruzi 68.

Umuyobozi wa Jeune Afrique itegura AFRICA CEO FORUM, Amir Ben Yahmed, yasobanuye ko bahisemo u Rwanda kuko ari igihugu kizamuka byihuse mu bukungu bushingiye mu korohereza abagikoreramo ishoramari.

Yagize ati “Twishimiye ko iyi nama iri mu bikorwa bikomeye by’ubukungu muri Afurika izabera muri Kigali. Twahisemo kuyikorera mu Rwanda kuko ariho hatangirijwe isinywa ry’amasezerano ashyiraho Isoko rusange rya Afurika AfCFTA. Intego y’inama ihuza abayobozi bakomeye muri Afurika ni ugukomeza inzira yo gusoza ibikorwa byatangijwe.”

Amir yavuze ko kwakirira iyi nama mu Rwanda ari ibyishimo bisangiwe bitewe n’imiyoborere myiza rufite. Yashimye umuvuduko rwagaragaje mu kuzamuka k’ubukungu no kuba icyitegererezo mu iterambere rishingiye ku burezi no guhanga udushya n’ibikorwa remezo.

U Rwanda rwinjije miliyoni 42 z’amadolari ya Amerika mu mwaka ushize mu gihe rwiteze kwinjiza miliyoni 74 avuye mu bukerarugendo bushingiye ku nama.

Inama ya AFRICA CEO FORUM itegurwa na Jeune Afrique Media Group n’Ikompanyi ya Rainbow Unlimited yo mu Busuwisi yitabirwa n’abarenga 1500; iheruka kubera mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire muri Werurwe 2018 yitabiriwe n’abarimo Perezida w’iki gihugu, Alassane Ouattara; uwa Ghana, Nana Akufo-Addo na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe. Yanatangirijwemo iy’Abagore bayobora ibigo bikomeye muri Afurika izwi nka “Women in Business Leadership.”

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yasabye abikorera gutangira gutekereza kubyaza umusaruro amahirwe ari mu kwakira inama ikomeye ihuza abashoramari
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (Rwanda Convention Bureau), Denise B Omany, yasobanuye inyungu ishingiye ku bukerarugendo yitezwe mu kwakira inama
Abayobozi ba Jeune Afrique itegura AFRICA CEO FORUM n'ab'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) mu kiganiro n'abanyamakuru
Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ibikorwa muri RDB, Hategeka Emmanuel
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'Ubucuruzi muri Jeune Afrique Media Group, Florian Serfaty
Umuyobozi wa Jeune Afrique itegura AFRICA CEO FORUM, Amir Ben Yahmed, yasobanuye ko bahisemo u Rwanda kuko ari igihugu kizamuka byihuse mu bukungu

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza