U Rwanda rwiyemeje kugeza ku ishoramari rishya rya miliyari $2 mu 2018

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 21 Gashyantare 2018 saa 11:38
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda irateganya gutanga impushya 50 mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro arimo zahabu, tin na tantalum, hagamijwe kongera kimwe cya gatanu ku ishoramari rishya muri uyu mwaka, nk’uko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyabitangaje.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yavuze ko muri uyu mwaka hari gahunda yo kureshya abashoramari ku buryo ishoramari rishya rizagera kuri miliyari $2 zivuye kuri miliyari 1.67 mu 2017.

Mu kiganiro yagiranye na Bloomberg Akamanzi yagize ati “Turateganya gutanga impushya 50 mu ngeri zitandukanye cyane cyane muri tantalum, coltan, tin na wolfram ndetse turateganya gushyira abikorera mu bucukuzi bwa zahabu. Urwego rubishinzwe ruteganya kumenyekanisha izo mpushya mu minsi mike.”

Muri icyo kiganiro yanavuze ko u Rwanda ruri gushaka miliyoni 200 z’amadolari yo gushyira mu mushinga w’ikigo kigamije guhanga udushya (Kigali Innovation City) no gutunganya mu buryo bugezweho inkengero z’ikiyaga cya Kivu, mu mushinga uzwi nka Kivu Belt.

Kivu Belt nk’umwe mu mishinga iteganywamo ishoramari rikomeye, ugamije guteza imbere ubukerarugendo ngo abasura u Rwanda bazajye barutindamo bareba ubwiza butari ingagi n’inyamaswa ziri muri pariki gusa, ahubwo bagire n’ibindi bibashimisha nk’umukino wa Golf, gutembera mu Kivu, kugenda ku magare no kureba ubuhinzi bw’icyayi n’ikawa.

Muri uwo mushinga, Akarere ka Rubavu kazubakwamo hoteli eshanu nini zakira ba mukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi, Akarere ka Rutsiro gasanzwe gafite ikawa n’icyayi kanozwemo uburyo bizajya bitunganywa bikakirizwa ba mukerarugendo, abakambika ku misozi n’abagenda n’amagare bareba imisozi ikikije Ikivu n’isunzu rya Congo-Nil.

Mu Karere ka Karongi ho hazubakwa Hoteli n’ikibuga cya Golf kimwe n’ibindi bikorwa mu turere twa Nyamasheke na Rusizi. Ibyo byose bikajyana n’ishyirwaho ry’ubwato bugezweho buhuza utu turere mu mushinga wiswe Mirinas.

U Rwanda kandi ruri gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera biteganywa ko icyiciro cya mbere kizuzura mu Ukuboza 2019.

Akamanzi yavuze ko ibigo Mota Engil kiri kubaka icyo kibuga na Aviation Travel & Logistics Co. gihagarariye guverinoma y’u Rwanda, biri kuganira n’abashoramari bashobora kuza muri uwo mushinga nk’abashoramari, ku buryo bitarenze Mata uyu mwaka bazaba babonetse.

U Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri ku Isi mu musaruro wa tantalum ndetse ruteganya kubaka uruganda rutunganya aya mabuye y’agaciro ruzaba rufite agaciro ka miliyoni 16 z’amadolari. U Rwanda kandi ruza ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu haboneka amabuye y’agaciro ya tin.

Urwo ruganda rwa tantalum ruzubakwa mu gice cyahariwe inganda mu Karere ka Bugesera mu gihe ibirombe icukurwamo bizaba biri mu Karere ka Ngororero.

Ibyo bikorwa byose bigamije kureba ko u Rwanda rwarushaho kwihutisha ubukungu bwarwo bukava hafi kuri 6% bwazamutseho umwaka ushize wa 2017 bukazamuka kuri 7% muri uyu mwaka.

Byitezwe ko nk’iryo shoramari rishya muri Kivu Belt rizazamura urwego rw’ubukerarugendo, ku buryo inyungu butanga izagera kuri miliyoni $440 uyu mwaka, ndetse mu 2024 ikazaba igeze kuri miliyoni $800.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza