U Rwanda rwiteze kungukira mu mushinga wa Rusizi III ruhuriyeho na RDC n’u Burundi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 30 Nyakanga 2019 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Umushinga wa Rusizi III uzatanga MW 147, ni wo wa mbere mu rwego rw’ingufu mu Karere k’Ibiyaga Bigari washyizweho ku bufatanye bwa Leta zo mu bihugu bitatu birimo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi ndetse n’abikorera.

Amasezerano yemeza ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga wo kubaka Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi III yemerejwe mu Mujyi wa Kinshasa ku wa 29 Nyakanga 2019.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu bijyanye n’ingufu ku mpande zose aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Ambasaderi Gatete Claver.

RDC yari ihagarariwe n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Urwego rw’Ingufu n’Umutungo Kamere w’Amazi.

Ku ikubitiro uwo mushinga wa miliyoni zisaga $625 uzatanga megawatt 147 ariko Minisitiri uzongerwa ukagira ubushobozi bwo gutanga megawatt 230.

Uru rugomero ruzaba ruherereye mu Karere ka Rusizi ku mupaka w’u Rwanda na RDC ndetse n’u Burundi. Biteganyijwe ko ruzuzura rutwaye miliyoni $625.19 arimo miliyoni $138.88 yatanzwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) na miliyoni $50.22 azatangwa n’urwego rutera inkunga ibikorwa by’abikorera.

Rusizi III ni kimwe mu bikorwa bigamije guteza imbere ibikorwa remezo muri Afurika (PIDA), ruzubakwa ku mugezi wa Rusizi uri hagati y’ibihugu by’u Rwanda na RDC, ahazanashyirwa uburyo bwo gukwirakwiza amashanyarazi.

Ibi bikorwa bizatuma ibihugu by’u Rwanda, u Burundi na RDC bikemura ibibazo by’ingufu z’amashanyarazi zidahagije byakunze guterwa n’ubwiyongere bw’abaturage butajyanye n’ibikorwa remezo bijyanye n’urwego rw’ingufu bakeneye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri Gatete, yashimye uyu mushinga avuga ko uzateza imbere abaturage b’ibihugu biwuhuriyeho.

Yagize ati “Isinywa ry’amasezerano y’umushinga wa Rusizi III uyu munsi (tariki ya 29 Nyakanga 2019) i Kinshasa rizazamura urwego rw’ingufu n’iterambere ry’ubukungu mu Rwanda, RDC n’u Burundi.’’

Usibye imbaraga z’ibihugu bihuriye kuri uyu mushinga biteganyijwe ko n’abikorera bazagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Biteganyijwe ko imirimo y’iyubakwa ry’urwo rugomero izatangira mu 2021, mu gihe umushinga uzasozwa mu 2026.

Imirimo yo kubaka urwo rugomero izakorwa na sosiyete IPS yo muri Kenya ifatanyije na SN Power yo muri Norvège. Urugomero nirwuzura, uwo muriro uzajya ugurishwa ku bigo bishinzwe ingufu by’u Rwanda, u Burundi na RDC.

Mu gukuriranira ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga, Ikigo gishinzwe ihuzabikorwa ry’Iterambere ry’Ingufu muri EAC cya Great Lakes Energy Organisation (EGL) nicyo cyahawe ubwo bubasha.

Ishyirwa mu bikorwa ryawo rigiye gukorwa nyuma y’inkunga yakusanyijwe binyuze mu bafatanyabikorwa batandukanye barimo Ikigo cy’Iterambere cy’Abafaransa (ADF), Banki y’Ishoramari y’u Burayi, European Investment Bank (EIB) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Nibura 20 % y’inkunga yakusanyijwe bigizwemo uruhare n’ubukangurambaga bwa AfDB kuva mu 2015.

Urugomero rwa Rusizi III ruzatanga ingufu z’amashyanyarazi zizifashishwa mu nzego zitandukanye.

Kuva mu 1995, u Rwanda rwazamukanye ingoga mu ishyirwaho ry’ibikorwa remezo biruganisha ku kwihaza mu by’ingufu. Usubije amaso inyuma usanga rwari rufite megawatt 110 mu 2012, zavudutse zigera kuri 221.9 mu 2019. Rufite intego yo kugera kuri megawatt 586 mu 2024.

Ingo zagerwagaho n’amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari zari 17% mu 2012, ubu zigeze kuri 38%, intego ni uko zizagera kuri 52% mu 2024. Igihugu cyihaye icyerekezo cyo kongera amashanyarazi akenewe yose akaboneka hanyuma rukanizigamira agera kuri 15 %.

U Rwanda rufite intego yo kugera kuri megawatt 586 mu 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza