U Rwanda rwihanganishije Somalia ku gitero cy’iterabwoba cyishe abarenga 300

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 16 Ukwakira 2017 saa 01:27
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, yihanganishije Somalia nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyagabwe mu murwa mukuru, Mogadisho, kigahitana abarenga 300, abandi amagana bagakomereka.

Ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu nibwo habaye uguturika kudasanzwe rwagati mu mujyi wa Mogadishu, ubwo ikamyo yari ipakiyemo ibisasu yashwanyukaga iri hafi y’umuryango wa hoteli. Ni igitero cyaturikije imodoka nyinshi, hoteli ziheregereye n’izindi nzu zirimo za resitora n’inyubako za leta.

Iki gitero bikekwa ko cyagabwe n’umutwe ugendera ku mahame ya kiyisilamu, Al-Shabab, hamaze kubarurwa bantu cyahitanye barenga 300, naho ababarirwa muri 500 bagikomerekeyemo.

Minisitiri Mushikiwabo abinyujije kuri Twitter, yihanganishije Abanya-Somalia, ashimangira ko ubufanye ari ngombwa mu kurwanya iterabwoba.

Yagize ati “Twihanganishije abavandimwe bacu bo muri Somalia kubera igitero cy’i Mogadishu. Ubufatanye mu kurwanya iterabwoba.”

Nk’uko The Guardian ibitangaza, abayobozi batandukanye muri Somalia kuri uyu wa Mbere bavuze ko umubare w’abaguye muri iki gitero ushobora gukomeza kwiyongera kuko n’abakomeretse bikabije cyane.

Bemeza kandi ko iki ari cyo gitero gikabije kibaye muri Somalia guhera mu 2007 ubwo umutwe w’abarwanyi wa Al Shabaab watangiraga kujya ugaba ibitero muri iki gihugu cyo mu ihembe rya Afurika.

Igitero cy’iterabwoba cyishe abarenga 300 i Mogadisho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza