U Rwanda rwihanganishije Misiri yatakaje abaturage 305 mu gitero cyagabwe ku musigiti

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 25 Ugushyingo 2017 saa 11:00
Yasuwe :
1 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, yihanganishije Abanyamisiri batakaje abantu 305 baguye mu gitero cyagabwe ku musigiti wa al-Rawda uherereye mu mujyi wa Bir al-Abed kuri uyu wa Gatanu.

Usibye abaguye muri ikigitero hanakomerekeyemo abasaga 100. Ni igitero cyagabwe nyuma gato y’isengesho rya Kiyisilamu ryo ku wa Gatanu, bikaba bikekwa ko ari intagondwa zo mu idini ya Islam zakigabye nubwo kugeza ubu nta mutwe n’umwe wari wabyigamba.

Minisitiri Mushikiwabo abinyujije kuri Twitter, yihanganishije imiryango y’abaguye muri icyo gitero n’abaturage ba Misiri muri rusange avuga ko u Rwanda rwifatanyije na bo mu kababaro.

Yagize ati “Mu izina rya guverinoma y’u Rwanda n’abanyarwanda, twihanganishije kandi twifatanyije na Misiri n’abaturage bayo. Twamaganye igitero cyagabwe mu musigiti uherereye mu Majyaruguru ya Sinai cyaguyemo inzirakarengane, hakanakomereka abatari bake.”

Polisi ikorera muri ako gace kagabwemo igitero yatangaje ko abakigabye bari mu modoka enye, batera ibisasu, banarasa amasasu ku baje gusenga bageragezaga guhunga.

U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano na Misiri ndetse w’iki gihugu, Abdul Fattah al-Sisi, aherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka.

Muri urwo ruzinduko Perezida El-Sisi, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi aho yunamiye abagera ku bihumbi 250 bahashyinguye ndetse ahasiga ubutumwa bugaragaza ko ibyabaye mu Rwanda bikwiye kuba isomo isi ku buryo nta handi bizongera kuba mu mateka y’ikiremwamuntu.

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El Sisi n’abamuherekeje, bahuriye mu mugoroba wo gusangira na Perezida Paul Kagame wabakiririye muri Kigali Convention Centre, ashimira Perezida Kagame ubwitange n’imbaraga akoresha mu guharanira iterambere ry’u Rwanda n’Abanyarwanda, yahishuye ko ibikorwa by’Abanyarwanda ari ishuri ku banya-Misiri.

Mu biganiro byihariye byahuje abayobozi bombi b’ibihugu, Perezida Sisi yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda wabwiye itangazamakuru ko gukuriraho viza Abanya-Misiri bizongera umubare w’abasura u Rwanda ku mpamvu zitandukanye.

Minisitiri Mushikiwabo yihanganishije Misiri, abaturage n'imiryango y’abaguye mu gitero cyahitanye abantu 235

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza