Kwamamaza

U Rwanda rwihanganishije u Butaliyani nyuma y’abasaga 247 baguye mu mutingito

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 08:23' na Rabbi Malo Umucunguzi


Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje akababaro yatewe n’urupfu rw’Abantu bagera kuri 247 bamaze kumenyekna ko baguye mu mutingito uri ku gipimo cya 6.2 wibasiye umujyi wa Amatrice n’indi itandukanye mu Butaliyani bwo hagati, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.

Ishami Rishinzwe Kurengera Abasivili rivuga ko uyu mutingito watangiye mu gicuku ahagana 3:36 ku isaha y’i Kigali, ugusha inzu zitabarika ku buryo mu bapfuye harimo nibura 53 bo mu Mujyi wa Amatrice n’abasaga 100 bakomeretse, abandi ni abo mu mijyi ya Accumoli na Arquata del Tronto.

Guverinoma y’u Butaliyani yohereje abakozi bagera ku 4,300 mu bikorwa byo gushakisha ababashije kurokoka, bakaba bafite n’ibikoresho bishobora guterura ibintu biremereye biri gukoreshwa mu kwegura inkuta zaguye harebwa niba nta waba ari munsi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byafashe mu mugongo u Butaliyani, mu butumwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yanyujije kuri Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda, Uganda n’u Burundi, Domenico Fornara, yifashishije Twitter.

Ati “Ambasaderi Domenico Fornara, Guverinoma y’u Rwanda n’inshuti nyinshi z’u Butaliyani mu Rwanda zababajwe n’umutingito muri Amatrice! Mwihangane.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama kuri uyu wa Gatatu nawe yahise ahamagara kuri telefoni mugenzi we w’u Butaliyani, Sergio Mattarella amwihanganisha mu izina ry’Abanyamerika bose kubw’umutingito ukomeye wibasiye icyo gihugu, anamwizeza ko yiteguye “gutanga ubufasha ubwo aribwo bwose muri ibi bihe bikomeye”.

Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin nawe yihanganishije u Butaliyani abinyujije kuri Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Matteo Renzi, amusaba gukomera “kubw’ababuriye ubuzima mu mutingito wibasiye u Butaliyani bwo hagati,”

Minisitiri w’Intebe Matteo Renzi nyuma yo kuzenguruka ahabereye iri sanganya kuri uyu wa Gatatu yabwiye igihugu cyose ko ibi atari ibintu bisanzwe n’ubwo igihugu gisa n’ikimenyereye ibihe bikomeye.

Ati "Igihugu kiri mu gahinda gakomeye. U Butaliyani ni umuryango wababajwe cyane, ariko ntabwo bizigera biduhagarika. Mu bihe bikomeye, u Butaliyani buzi icyo bugomba gukora.’’

Ibiro Ntaramakuru byo mu Butaliyani, Ansa, byatangaje ko mu bapfuye harimo igitambambuga cy’amezi 18 cyitwaga Marisol Piermarini. Mama we Martina Turco yarokotse umutingito ukomeye wibasiye agace ka L’Aquila mu 2009, ahita yiyemeza kwimuka aho hantu ariko biranga umwana we yicwa n’umutingito aho yimukiye mu gace ka Arquata del Tronto.

Mu mafoto: Uko uyu mutingito wahinduye uduce wibasiye


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved