U Rwanda rweretse amahanga inyungu zihishe mu bukerarugendo

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 26 Nzeri 2016 saa 11:59
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr Vincent Biruta yatangarije abitabiriye inama y’Abakuru b’ibihugu yiga ku bukerarugendo muri Afurika uburyo bwo kububyaza umusaruro, ndetse bukagirira benshi akamaro.

Muri iyi nama yabereye mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu cyumweru gishize, Dr Vincent Biruta wari uhagarariye Umukuru w’Igihugu, Kagame Paul, yatangaje ko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe itanga 70% by’amazi akoreshwa mu gihugu hose.

Minisitiri Dr Biruta yemeje abari bari muri iyo nama ko u Rwanda rufite umuco wihariye wo kwakira ba mukerarugendo, bituma ruza ku isonga mu gukurura abarenga miliyoni basura igihugu buri mwaka.

Yavuze ko iyi Minisiteri igirana imikoranire ya hafi n’abatuye mu nkengero za Pariki mu rwego rwo koroshya ishoramari no kwihangira imirimo ishingiye ku bukerarugendo, ndetse no gushyiraho imishinga itandukanye ndetse n’amakoperative afasha Leta mu kubungabunga no kurinda pariki.

Dr Biruta yagize ati “Hari amakoperative 15 y’abavumvu ahurirwamo n’abanyamuryango 500 bafasha mu ishoramari ry’ubworozi bw’inzuki bagatanga ubuki bugezweho ku isi hose.”

Biruta kandi yavuze ko ba rushimusi barenga 170 bari barishoye mu bikorwa bya magendu byo kwiba, guhiga inyamaswa no gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ubu bose bamaze kwihuza n’amakoperative yemewe kandi atanga umusaruro ku mahoteli, n’amaresitora byo mu Rwanda.

Yakomeje atangaza ko hagomba kubaho ibitekerezo bishya kugira ngo ubukerarugendo, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’iterambere bijyane, kandi ikoranabuhanga no kwihangira imirimo nabyo bikagira uruhare rufatika muri ibi bikorwa.

Kugeza ubu mu Rwanda, ubukerarugendo buri mu byinjiriza igihugu amadovize menshi ku mwaka, agera ku madolari ya Amerika miliyoni 340.

Ubukerarugendo bw’igihugu iteka bushingira ku mutungo kamere nka pariki, imigezi, inzuzi, n’ibindi, ibi niko bimeze no ku Rwanda akaba ariyo mpamvu MINIRENA isaba abanyarwanda kubibungabunga.

Minisiteri y’umutungo kamere yemeza ko ubu mu Rwanda hari amafaranga menshi yashowe mu mishinga 480 yose igamije guteza imbere ubukerarugendo, no gufasha abaturage cyane cyane abaturanye na pariki.

Amafaranga 5% by’ayava mu bukerarugendo buri mwaka akoreshwa ibikorwa bibyarira inyungu abaturage baturiye hafi ya Pariki z’u Rwanda, birimo amashuri, ibigo nderabuzima, n’ibindi.

U Rwanda rufite gahunda yo kujya rwongera 25% ku mafaranga ava mu bukerarugendo buri mwaka.

U Rwanda ruzakira inama y’Isi yiga ku bukerarugendo ku nshuro ya 41, izaba mu Ugushyingo uyu mwaka.

Minisitiri w'Umutungo Kamere, Dr Vincent Biruta yagaragaje inyungu ziri mu bukerarugendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza