U Rwanda rwemeje Ambasaderi wa mbere w’u Buhinde uzagira icyicaro i Kigali

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 12 Nyakanga 2018 saa 01:41
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’ubusabe bw’Abahinde baba mu Rwanda, igihugu cyabo kikabemerera gushyira icyicaro cya Ambasade yabo i Kigali aho kuba muri Uganda, bwamaze no kugena Ambasaderi wa mbere uzayikoreramo.

Muri Gashyantare 2017 nibwo Abahinde baba mu Rwanda bagejeje icyifuzo cyabo kuri Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari, wari mu ruzinduko i Kigali.

Ambasade y’u Buhinde muri Uganda ni yo yakurikiranaga ibikorwa byabwo mu Rwanda n’u Burundi. Gusa muri Gashyantare umwaka ushize, Abahinde benshi baba mu Rwanda bari bijejwe ko mu gihe gito hazaba hafunguwe Ambasade yabwo i Kigali none byamaze kugaragara ko iyo gahunda iri kugana ku musozo nubwo hataratangazwa itariki nyir’izina izatangiriraho imirimo.

Nkuko bigaragara mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018, hemejwe ko uwitwa Oscar Kerketta ahagararira u Buhinde mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, afite icyicaro i Kigali.

Kerketta wemerewe kuba Ambasaderi w’u Buhinde mu Rwanda asanzwe ari Umujyanama muri Ambasade y’u Buhinde muri Uganda.

Iyemezwa rya Kerketta rije mu gihe u Rwanda rwiteguye muri uku kwezi uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi; rwitezweho gusinyirwamo amasezerano atandukanye azakomeza umubano w’ibihugu byombi nk’uko Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza, yabivugiye mu ruzinduko rw’akazi yagiriye mu Buhinde muri iki Cyumweru.

U Rwanda n’u Buhinde bifitanye umubano ukomeye mu ngeri zitandukanye. Mu 2011 u Buhinde bwagurije u Rwanda miliyoni 80 z’amadolari zo kubaka urugomero rwa Nyabarongo I, rutanga megawatt 27 z’amashanyarazi; mu 2013 bwatanze inguzanyo ya miliyoni 120.05 mu mushinga wo kuhira mu Karere ka Kirehe; mu 2016 buguriza u Rwanda miliyoni 81 z’amadolari zo kubaka amashuri y’imyuga n’ibigo bihugura urubyiruko ku kwihangira imirimo.

Muri Gicurasi uyu mwaka ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 66.6 z’amadolari, ni ukuvuga miliyari zigera kuri 56 z’amafaranga y’u Rwanda, yo kubaka umuhanda Base-Butaro-Kidaho mu Ntara y’Amajyaruguru.

Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde mu bya dipolomasi watangiye mu 1999. Muri iki gihe Abahinde bakomeje gushora imari ifatika mu Rwanda, kuko nko hagati ya 2011-2016 habarurwa imishinga 66 ifite agaciro ka miliyoni $317, harimo ikomeye nka Airtel, Zinc Hotel na Kaminuza ya Mahatma Gandhi. Bafite kandi ishoramari mu ruganda rw’icyayi rwa Gisovu, Imana Steel, Sahasra Electronic Pvt Ltd n’ahandi.

U Rwanda rufite Abahinde bagera ku 3,000, bagaragara mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi burimo ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibinyabiziga, inganda n’ibindi.

U Buhinde burashaka gushimangira umubano wabwo n'u Rwanda bigizwemo uruhare na Ambasade

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza