U Rwanda rwatumiwe mu Nama idasanzwe ya G7 izabera mu Bufaransa

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 6 Kanama 2019 saa 02:12
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwatoranyijwe mu bihugu bitanu byo muri Afurika byatumiwe mu Nama ikomeye ya G7 izabera mu Bufaransa ku wa 25-26 Kanama 2019.

Inama ya G7 ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma n’abandi bayobozi baturutse mu bihugu biteye imbere kurusha ibindi birimo Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigamije gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo byugarije Isi.

U Bufaransa buyoboye ibihugu bihuriye muri G7 buheruka gutangaza ko bwatumiye u Rwanda na Perezida Kagame mu nama zirimo iziziga ku bibazo bijyanye n’ubusumbane.

Mu butumwa G7 yanyujije ku rukuta rwa Twitter yatangaje ko “Mu guhangana n’urugamba rw’ubusumbane, u Bufaransa buri guhindura imiterere ya @G7 bushyiramo abafatanyabikorwa bashya. U Rwanda na Perezida Kagame azaba ari i Biarritz muri #G7France.’’

U Rwanda rwatumiwe hamwe n’ibihugu birimo Misiri, Afurika y’Epfo, Sénégal, Burkina Faso na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC).

Igihugu cyakiriye iyi nama gitumira abayobozi batandukanye b’ibihugu bitari muri G7 mu ihuriro rusange, aho bigira hamwe bimwe mu bibazo rusange abatuye Isi bagihura nabyo. Muri uyu mwaka ibibazo by’ubusumbane ni byo byahawe umwihariko.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier, yabwiye The New Times ko u Rwanda rwatumiwe kubera uruhare rwagize mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Ati “U Rwanda rwatumiwe nk’urwahoze ruyoboye AU, Misiri yatumiwe nk’igihugu kiyoboye ndetse na Afurika y’Epfo nk’izakira izo nshingano umwaka utaha.’’

Ibi bihugu bitatu iyo bihurijwe hamwe nibyo byitwa ubutatu cyangwa "Troika" bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ku rundi ruhande, Sénégal yatumiwe nk’igihugu kiyoboye Ihuriro ry’Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye mu Iterambere (NEPAD) na Burkina Faso iyoboye Umutwe w’Ingabo zihuriweho n’ibihugu bitanu, G5 Sahel.

Ibihugu byo muri Afurika byatumiwe byanagize uruhare mu nama zateguye iryo huriro ndetse biteganyijwe ko muri uku kwezi hari ibindi bikorwa bizagiramo uruhare birimo ibizibanda ku ruhare rw’abagore mu kwihangira imirimo, ikoranabuhanga n’ibindi.

Ingamba zo kurwanya ubusumbane zizafatirwa muri izo nama zizahabwa umwihariko mu ihuriro rikomeye rizabera mu Mujyi wa Biarritz.

Ihuriro ry’uyu mwaka ryateguwe n’u Bufaransa ryahawe imbaraga n’imyemerere ya Perezida Emmanuel Macron uvuga ko ibihugu bikize bidakwiye gukomeza gutanga amategeko agenga Isi byonyine.

Mu mwaka ushize kandi Perezida Kagame yari i Québec muri Canada aho yitabiriye Inama ya G7 yabaga ku nshuro ya 44. Ni ihuriro rikomeye cyane kuko ribumbiye hamwe ibihugu birindwi bifite inganda zikomeye, ku buryo hagati yabyo byihariye 60% by’ubutunzi Isi ifite.

Perezida Paul Kagame yakiriwe na mugenzi we w'u Bufaransa, Emmanuel Macron muri Elysée ku wa 22 Werurwe 2018. Ni urugendo rwa mbere Umukuru w'Igihugu yari ahagiriye kuva mu 2011
Perezida Kagame yitabiriye Inama ya ya G7 yabereye muri Canada mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza