U Rwanda rwatorewe indi manda mu kanama k’ubuyobozi ka ITU

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ugushyingo 2018 saa 02:03
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwatorewe indi manda y’imyaka ine mu kanama k’ibibugu biyobora Ihuriro Mpuzamahanga mu by’Itumanaho (ITU), izatangira mu 2019 ikarangira mu 2023.

U Rwanda rwatowe bwa mbere mu 2010 muri manda y’imyaka ine, iza kongerwa mu 2014.

Itora ryabaye kuri uyu wa Mbere mu nama mpuzamahanga ya ITU iteraniye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Ni inama yatangiye ku wa 29 Ukwakira ikazasozwa ku wa 16 Ugushyingo 2018.

ITU ni urwego rw’umuryango w’abibumbye ruharanira ko Isi igera ku iterambere n’isakazwa ry’itumanaho ku rwego mpuzamahanga.

U Rwanda rwabashije kugumana umwanya warwo mu bihugu 13 bihagarariye Afurika ibarwa nk’agace ka D, iyo myanya ikaba yahatanirwaga n’ibihugu 19. Ibindi bihugu byo mu karere biri muri aka kanama ni Uganda na Kenya.

Inama y’ubuyobozi ya ITU iba igizwe n’ibihugu 46, bigira uruhare mu kunoza imikorere y’umuryango no gushyiraho gahunda zagutse zigenga iterambere ry’itumanaho ku rwego mpuzamahanga.

Ubwo yatangazaga icyifuzo cy’u Rwanda cyo kongera gutorwa muri aka kanama, muri Nyakanga uyu mwaka, Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi unaruhagarariye mu Muryango w’Abibumbye i Genève, Dr François Xavier Ngarambe, yavuze ko imwe mu nkingi z’iterambere ry’u Rwanda ari ikoranabuhanga.

Yagize ati “Nahamya ko biciye mu miyoborere ya Perezida Kagame, uri mu bayobora Komisiyo y’Umurongo mugari, u Rwanda ruzongera imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga hagamijwe iterambere hirya no hino ku Isi by’umwihariko muri Afurika, binyuze muri gahunda ya Smart Africa n’inama ngarukamwaka za Transform Africa.”

Iyi nama u Rwanda rwatorewe kwinjiramo niyo iyobora ITU, igashyiraho gahunda zayo ndetse ikanagenzura ko zihuye n’ihindagurika ry’itumanaho mu Isi ya none.

Itora ryabereye mu nama iteraniye i Dubai
Ubwo intumwa z'ibihugu zatangaga amajwi yabyo mu nama
Mu gikorwa cy'itora nyirizina
Itsinda rihagarariye u Rwanda i Dubai rigizwe n'abayobozi bo muri RURA na Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza