U Rwanda rwatanze miliyoni y’amadolari yo gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro muri Sahel

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 23 Werurwe 2018 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwatanze miliyoni imwe y’amadolari ni ukuvuga miliyoni zirenga 860 z’amafaranga y’u Rwanda, yo gushyigikira umutwe w’ingabo zihuriweho n’ibihugu bitanu, G5 Sahel, ugamije kugarura umutekano mu Karere ka Sahel.

Sahel ni agace kari hagati y’ubutayu bwa Sahara (mu Majyaruguru) ya Sudani, kakaba gakora ku Nyanja ya Atlantica ndetse n’Itukura. Umutekano muke muri Libya mu 2011, muri Mali mu 2012 ndetse n’intagondwa za Boko Haram, byasembuye cyane ibibazo by’umutekano muke byarangwaga mu Karere ka Sahel.

Kuva mu 2014, ibihugu bya Mali, Mauritania, Niger, Burkina Faso na Tchad byashyizeho umutwe w’ingabo zihuriweho ugamije kugarura umutekano mu Karere ka Sahel wiswe ’G5 Sahel’ ariko kugeza n’ubu ibibazo by’umutekano muke biracyazonga aka karere.

Nkuko AU yabitangaje, Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rutanze inkunga yo gushyigikira uyu mutwe ejo ku wa Kane mu nama yamuhuje na Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou; Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ibihugu bitanu bya Sahel, Maman Sidiko.

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yashimiye Perezida Kagame, ku bw’iyi nkunga asaba ibindi bihugu gufasha ibihugu byiyemeje kugarura umutekano muri Sahel.

Yagize ati “Ndashaka gushimira Perezida Kagame, ku bw’inkunga ya miliyoni imwe y’amadolari u Rwanda rwatanze yo gushyigikira umutwe w’ingabo zihuriweho ugamije kugarura umutekano mu Karere ka Sahel. Ubu bufatanye n’ibihugu byo muri Sahel mu kurwanya iterabwoba ni ubwo kwishimira cyane.”

AU yanditse ko inkunga y’u Rwanda izahita itangwa kandi rwemeye no kuzatanga ubundi bufasha butari amafaranga.

Mu nama iheruka kubera i Munich ho mu Budage yiga ku mutekano w’Isi, Perezida Kagame yagaragaje ko impamvu imbaraga zashyizwe mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri Sahel zidatanga umusaruro, ari uko nta gushyira hamwe mu gukoresha ubushobozi buhari.

Yanenze uburyo hari abitwaza ko impamvu ikibazo cy’umutekano muke muri Sahel kidakemuka ari uko ibihugu bidatanga imisanzu yo kugikemura, ashimangira ko n’ubushobozi buhari usanga bukoreshwa mu buryo budatanga umusaruro.

Yagize ati “Kuki twita ku bushobozi bw’ibihugu bitanu bya Sahel ariko tukirengagiza uko hakoreshwa neza n’ubw’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi n’Umuryango w’Abibumbye buri hariya.”

Perezida Kagame yatanze urugero rw’u Bufaransa, u Budage n’ibindi bikoresha amafaranga menshi mu Karere ka Sahel ariko ntibitange umusaruro kuko nta guhuza ibikorwa guhari.

Yagize ati “Ni gute ibyo bihugu bikoresha amafaranga menshi kurusha ayo biriya bihugu bitanu bikoresha cyangwa byakagombye gukoresha ariko ntibitange umusaruro.”

Akarere ka Sahel muri Afurika kagizwe n’Amajyaruguru ya Senegal, Amajyepfo ya Mauritania, agace ko hagati ka Mali, Amajyaruguru ya Burkina Faso, Amajyepfo ya Algeria, Niger, Amajyaruguru ya Nigeria, agace ko hagati ka Tchad, ako hagati n’Amajyepfo ya Sudani, Amajyaruguru ya Sudani y’Amajyepfo, Eritrea, Cameroon, Repubulika ya Centrafrique n’Amajyaruguru ya Ethiopia.

Perezida Kagame aganira n'Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat
erezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rutanze inkunga yo gushyigikira uyu mutwe ejo ku wa Kane mu nama yamuhuje na Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou n'Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza