Kwamamaza

U Rwanda rwatanze ibyangombwa birwemerera gusubira muri CEEAC

Yanditswe kuya 17-08-2016 saa 17:47' na Rabbi Malo Umucunguzi


Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yashyikirije Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Ubukungu bwa Afurika yo Hagati, CEEAC, impapuro zemerera u Rwanda muri uwo muryango rwikuyemo mu 2007.

CEEAC yashinzwe mu 1983 ifite inshingano zo kunoza ubufatanye no kwishyira hamwe kw’Afurika yo hagati, ariko bigeze mu 2007 u Rwanda rufata umwanzuro wo kwivanamo ahubwo rushyira imbaraga mu miryango ya COMESA n’Umuryago wa Afurika y’u Burasirazuba, EAC.

Kuba rusubiye muri uyu muryango ni ibintu rwishimiye cyane, nk’uko biheruka gushimangirwa na Minisitiri Mushikiwabo, wavuze ngo “Dutewe ishema n’ubufatanye muri Afurika yo hagati.”

Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba uyobora uyu muryango nawe aheruka kugaragaza ko yakiriye neza amakuru y’ubusabe bw’u Rwanda bwo gusubira muri CEEAC nk’uko byanyujijwe Twitter ya Perezidansi ya Gabon.

Intego Nkuru za CEEAC nk’uko zigaragazwa mu mutwe wa II, ingingo ya 4 y’amasezerano awushyiraho, ufite intego zo guteza imbere ubufatanye n’iterambere mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho mu nzego zirimo inganda, ubwikorezi, itumanaho, ingufu, ubuhinzi, imitungo kamere, ubucuruzi, ibijyanye n’ifaranga, ubukerarugendo, uburezi n’ibindi.

Harimo kandi kuzamura imibereho y’abaturage b’ibihugu bigize uyu muryango, umutekano no gushyigikira iterambere rya Afurika muri rusange.

Kubera ibibazo by’intambara mu bihugu bigize CEEAC, uyu muryango waje gusa n’uhagarara hagati ya 1992 na 1998.

CEEAC yashinzwe igizwe n’ibihugu 10 birimo Angola, u Burundi, Cameroun, Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinée Équatoriale, Congo Brazzaville, Sao Tomé Principe na Tchad.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved