Kwandikisha izo nzibutso birimo gusuzumwa mu nama y’iminsi ibiri irimo kubera mu Rwanda, ihuje abafite aho bahuriye no kurwanya Jenoside, Ihuriro Mpuzamahanga ry’inzibutso, Ikigega cy’Umurage Nyafurika, abaturutse muri Mali, Sénégal, Afurika y’Epfo, inzobere n’abashakashatsi ba Loni n’abarimu bo muri Kaminuza zo mu Rwanda.
Izo nzibutso ni urwa Kigali ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, urwa Nyamata mu Bugesera, Murambi muri Nyamagabe ndetse na Bisesero muri Karongi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko basabwa kugaragaza umwihariko watuma izo nzibutso zishyirwa muri uwo murage w’ ’Ishami rya Loni ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).
Ati “Hari ibice byinshi bikurikizwa, icyo tunagezeho ari nacyo iyi nama igamije ni ukwiga ku gaciro buri rwibutso rufite ku rwego mpuzamahanga, agaciro mwihariko kadasanzwe, bivuze yuko ni ngombwa kugaragaza kuri buri rwibutso indangagaciro zarwo, ku bishobora kujya ku rwego rw’Isi bikaba byagira icyo byigisha amahanga.”
Yakomeje agira ati “Turasabwa gutanga ibisobanuro birambuye, bijyanye n’’umwihariko wa buri rwibutso. Hari ibisabwa kandi rimwe na rimwe bigoye mbere yo kwemererwa gushyirwa ku rutonde. Hari ibihugu byagiye bisaba ariko bikangirwa ariko twe dugfie icyizere ko bizagenda neza.”
Abagize iryo tsinda, kuwa Mbere w’iki cyumweru basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, ku wa Kabiri basura urwa Nyamata bareba niba zujuje ibisabwa ngo zishyirwe ku rutonde.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kubungabunga Umuco n’Umurage w’Amateka muri Sénégal, Abdel Aziz Guise, avuga ko byabatwaye igihe kwandikisha amateka y’ubucakara bwakorerwaga abirabura.
Ati “Sénégal yari imaze imyaka ine ari umunyamuryango muri Komite y’Umutungo n’Umurage w’Isi, ariko ni ngombwa kubiharanira kugira ngo inyungu za Afurika zibashe kugerwaho mu mutungo w’Isi.”
UNESCO ivuga ko gushyira muri uwo murage bisaba inyandiko zicukumbuye kandi zifite umwihariko n’itandukaniro ku bisanzwe biriho ku rwego rw’Isi.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, atangaza ko izo nzibutso ziramutse zishyizwe muri uyu murage bizafasha mu kumenyekanisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Bisobanuye ko amateka y’u Rwanda ajyanye n’icyo gihe cya Jenoside by’umwihariko azigishwa cyangwa azamenyekana ku Isi hose, kandi tuzafatanya n’abatuye Isi kuyabungabunga no kuyarinda kugira ngo bitazibagirana. Ni no kugira ngo binafashe n’abandi kumenya neza ukuri no kwiga kugira ngo bibe intandaro yo gukumira kuko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabaye, isi yari yaravuze ngo ntibizongera, ariko byarongeye.”


TANGA IGITEKEREZO