U Rwanda rwatangiye gusimbuza abapolisi barwo muri Sudani y’Epfo na Centrafrique

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 29 Ugushyingo 2017 saa 11:42
Yasuwe :
0 0

Abapolisi barangije ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo na Centrafrique batangiye gusimbuzwa kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2017.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko igikorwa cyo gusimbuza abo bapolisi bari bamaze amezi 12 mu butumwa kizakorwa mu minsi itatu, hakazajyayo abandi bashya 660.

Icyiciro cya mbere cy’abapolisi 240 cyahagurutse ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu kiyobowe na SSP Victor Rubamba.

Bazaba bafite icyicaro mu mujyi wa Malakal wa kabiri munini nyuma y’umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba. Bafite inshingano zo kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara bagahungira imbere mu gihugu.

Iri tsinda ry’abapolisi ryasezeweho na Komiseri wa Polisi Emmanuel Butera wabasabye kuzakora akazi kabo neza bagahesha ishema igihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza