U Rwanda rwatangiye gusenya toni 130 z’intwaro zishaje (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 27 Ugushyingo 2017 saa 12:21
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwatangiye igikorwa kigomba kumara iminsi umunani, cyo guturitsa intwaro zirimo amasasu ashaje, za mine n’ibindi biturika byarengeje igihe, ibisasu byaturikijwe bigapfuba n’ibindi, hagamijwe ko bidakomeza kuba imbogamizi ku mutekano w’abaturage.

Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Ugushyingo 2017, mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Gen Maj. Jacques Musemakweli, yavuze ko mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari intwaro nyinshi n’ibisasu byagiye binyanyagira hirya no hino, ku buryo byagiye bikomeza kuba imbogamizi ku mutekano rusange.

Yavuze ko gusenya intwaro nk’izi bigaragaza umurongo u Rwanda rwihaye mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Nairobi yo kurwanya ikwirakwizwa ry’imbunda nto n’iziciriritse muri aka Karere, amasezerano rwashyizeho umukono kimwe n’ibindi bihugu 14 by’akarere.

Yakomeje agira ati “Uku guturitsa mu ruhame izi toni 130 z’intwaro zarengeje igihe, birerekana ubushake bw’u Rwanda muri uru rugamba.”

Yasabye ibihugu by’akarere gufatanya mu kurwanya ikoreshwa ry’intwaro mu buryo butemewe hagamije umutekano w’aka karere muri rusange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Akarere urwanya ikwirakwizwa ry’imbunda nto n’iziciriritse (RECSA), Mutsindashyaka Théoneste, yavuze ko iki gikorwa gishimangira ubushake bw’u Rwanda mu kugenzura ikoreshwa ry’intwaro, binyuze mu gusenya izarengeje igihe.

Yavuze ko kugeza uyu munsi kimwe cya kane cy’intwaro isi ifite ari zo ziri mu maboko ya za leta, nk’ikimenyetso cyerekana ubukana bw’ikibazo cy’intwaro zikiri hirya no hino, bugaragarira mu bikorwa by’umutekano muke biterwa n’abantu bitwaje intwaro.

Yagize ati “Iyo ibisasu babiguze, hari ibigeraho bikarenza igihe cyo gukoreshwa. N’ibyo mwabonye byasenywe ni ibyarengeje igihe, ibindi ni za gerenade zitoragurwa hirya no hino na zo zarengeje igihe, ni amasasu ashaje, ni igikorwa kigomba guhora gikorwa mu gihugu ngo bitazatera impanuka, bikaba byaturika bikica abantu bigasenya n’ibintu.”

Yavuze ko iyi ari inshuro ya gatandatu u Rwanda ruturikije intwaro zishaje, umwaka ushize nabwo hakaba haraturikijwe toni zigera kuri 55. U Rwanda rumaze kugera ku rwego rutagikeneye guturitsa imbunda, zo hari imashini izikatagura, ibyuma byazo bikabyazwa ibindi bikoresho.

Mutsindashyaka yanavuze ko u Rwanda rwamaze gutera imbere muri uyu murimo, ku buryo hagomba kuzanwa ishuri rizubakwa i Gishari kugira ngo rujye rwigisha n’abandi.

Byasabye abayobozi kuva ahaturikirizwaga ibisasu, igikorwa bagikurikiranira ahirengeye
Gen Major Musemakweli imbere y'abandi basirikare bitabiriye iki gikorwa
General Major Musemakweli yagaragaje ubushake bw'u Rwanda mu gusenya intwaro zitagikoreshwa
Mutsindashyaka Théoneste yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe mu micungire y'intwaro zishaje
Abasirikare bari bambaye imyenda yabugenewe biteguye guturitsa ibisasu
Ni ibisasu by'ubwoko butandukanye
Ibisasu bimaze guturitswa

Amafoto: MINADEF


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza