U Rwanda rwasinye amasezerano y’ubufatanye mu bya dipolimasi na Malta

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 13 Nyakanga 2018 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Valentine Rugwabiza na Carmelo Inguanez uhagarariye Malta bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agamije kwagura umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Malta.

Abahagarariye ibi bihugu ku mpande zombi bashimangiye agaragaza ubushake bwa Guverinoma zabo mu gukomeza no kwagura ubufatanye mu ngeri zitandukanye hagamijwe inyungu rusange.

Ambasaderi Rugwabiza yashimiye mugenzi we Inguanez mu gukomeza gushyigikira u Rwanda na Afurika anagaragaza ko amasezerano yasinywe ashimangira ubucuti bw’igihe kirekire.

Ku ruhande rwa Malta, Ambasaderi Inguanez yabwiye uw’u Rwanda ko igihugu ahagarariye gifite gahunda yo kwagura umubano wacyo mu bya dipolomasi n’ibindi bice bya Afurika.

Ibijyanye n’aya masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Malta byamenyeshejwe Umunuyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres.

Ikirwa cya Malta giherereye hagati ya Tunisia n’u Butaliyani kiyobowe kuri ubu na Perezida w’umugore witwa Marie-Louise Coleiro Preca, cyabaye Repubulika mu Ukuboza 1974, gihita kinashyirwa mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza uzwi nka Commonwealth.

Aba bayobozi bombi bashimangiye umubano uri hagati y'ibihugu byabo
Ambasaderi Valentine Rugwabiza na Carmelo Inguanez bashyira umukono kuri aya masezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza