00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwasinye amasezerano n’ikigo kizobereye mu isesenguramakuru ku bukungu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Kanama 2021 saa 01:55
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yasinye amasezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’ikigo AKADEMIYA 2063 gifite inararibonye mu gushaka amakuru ajyanye n’ubukungu no kuyasesengura.

AKADEMIYA 2063 ni ikigo kimaze gushinga imizi ku mugabane wa Afurika mu bijyanye no gushakisha amakuru no kuyasesengura.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko ayo masezerano yemerera AKADEMIYA 2063 kugira ishami ryayo rikuru i Kigali.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje korohereza icyo kigo mu kazi kacyo imbere mu gihugu no ku Mugabane wa Afurika.

Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 14 Nyakanga 2021 ni yo yemeje amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na AKADEMIYA 2063.

AKADEMIYA2063 yashinzwe mu myaka hafi 15 ishize nk’ikigo kigamije kongerera ubushobozi ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guteza imbere ubukungu muri Afurika binyuze mu ifatwa ry’ibyemezo bishingiye ku bushakashatsi, buvuye ku makuru yizewe kandi asesenguye.

Dr Vincent Biruta niwe wasinye aya masezerano ku ruhande rw'u Rwanda
Aya masezerano azatuma ikigo AKADEMIYA2063 kigira icyicaro i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .