U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Argentine

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 21 Gicurasi 2018 saa 11:35
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye na mugenzi we wa Argentine Jorge Faurie, agamije ubutwerane hagati y’ibihugu byombi.

Mushikiwabo ari mu mujyi wa Buenos Aires muri Amerika y’Amajyepfo, aho yitabiriye inama ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibihugu 20 bikize ku Isi, u Rwanda rukaba ari umutumirwa.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangaje ko aba bayobozi bombi baganiriye ku mubano urangwa hagati y’ibihugu byombi ndetse n’inzego nshya ibi bihugu bishobora gufatanyamo.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Mushikiwabo yagize ati “Ku bijyanye n’ibihugu byombi, u Rwanda rurifuza ubufatanye mu buhinzi by’umwihariko ibijyanye n’umusaruro w’amata n’inyama, ikoranabuhanga, amahugurwa mu bya dipolomasi no gusangira ibitekerezo ku bibazo bireba Isi muri rusange.”

Argentina ni igihugu giteye imbere kuko nk’uko Banki y’Isi yabyerekanye mu 2016, umutungo mbumbe wacyo ungana na miliyari 854 z’amadolari, mu gihe nibura bibarwa ko umuturage mu mwaka ashobora kwinjiza 12,449 $.

Iyi nama ya ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga izaganira ku ngingo eshatu zikomeye zirimo ahazaza h’imirimo, ibikorwa remezo bigamije iterambere ndetse n’ahazaza hihagije mu biribwa.

Umuryango G20 ugizwe n’ibihugu 19 hamwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ibyo bihugu bikaba ari Argentina, Australia, Brazil, Canada, u Bushinwa, u Budage, u Bufaransa, u Buhinde, Indonesia, u Butaliyani, u Buyapani, Mexico, u Burusiya, Saudi Arabia, Afurika y’Epfo, Korea y’Epfo, Turikiya, U Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza