00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu byagejeje umuriro w’amashanyarazi ku baturage benshi

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 10 Nyakanga 2021 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Raporo ngarukamwaka ku izamuka ry’ikoreshwa ry’ingufu, Energy Progress Report, ya 2021 yashyize u Rwanda mu bihugu 20 bya mbere ku Isi byabashije kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage benshi kuva mu 2010 kugeza mu 2019, aho rwagiye ruzamukaho 3,1% buri mwaka.

Iyi Raporo yakozwe n’ibigo bitandukanye birimo Banki y’Isi, Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Ngufu (IEA), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibarurishamibare, UNSD, iryita ku Buzima, OMS, ndetse n’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Ngufu z’imirasire, IRENA, hagamijwe kureba aho Isi igeze mu kugeza abaturage ku ntego ya 7 y’iterambere rirambye, SDG7, yo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku batuye Isi bose bitarenze 2030.

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu byabashije kugeza umuriro ku baturage benshi ugereranyije n’ubwiyongere bwabo buri mwaka, aho mu 2019 rwagejeje umuriro ku baturarwanda ku rugero rwa 38% ruvuye kuri 35% rwari rufite mu 2018.

Yagize iti “Hagati ya 2010 na 2019, kimwe cya kabiri cy’ibihugu 20 bifite umuriro w’amashanyarazi muke byabashije kuwongera buri mwaka ku rugero rurenze uruba ruteganyijwe ku Isi. Naho kuva mu 2017 kugeza mu 2019, ibihugu birimo u Rwanda, Uganda Tanzania, Liberia, Guinea-Bissau na Guinea byongereye umuriro ku rugero ruruta urw’ubwiyongere bw’abaturage.”

Kugeza ubu mu Rwanda abaturage bafite umuriro w’amashanyarazi bangana na 65%, muri bo 17,8% bakaba bakoresha umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.

U Rwanda rwihaye intego ko mu 2024, buri muturarwanda azaba ashobora gukoresha amashanyarazi yaba afatiye ku muyoboro mugari cyangwa izindi ngufu (amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, nyiramugengeri, gaz methane iri mu Kiyaga cya Kivu n’ibindi)

Mu kubigeraho, hashyizwe ingufu nyinshi mu gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kongera umuriro nubwo zagiye zikomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19. Harimo ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yagutse izatuma igihugu kirushaho kwihaza mu mashyanyarazi.

Muri yo harimo uruganda rwa Hakan Peat to Power rugiye gutangira gutanga amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri ruherereye mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara aho mu cyiciro cyarwo cya mbere ruzajya rutanga Megawati 40 ndetse biteganyijwe ko nirumara kuzura neza ruzajya rutanga Megawatt 70.

Hari kandi n’umushinga w’inganda zo ku rwego rw’Akarere zirimo urwa Rusumo ruhuriweho n’u Rwanda, Burundi na Tanzania, uzatanga Megawatt 80, u Rwanda rukabonaho Megawatt 27.

Umushinga wa Rusizi III nawo uri mu izatanga umuriro w’amashanyarazi, akaba ari umushinga u Rwanda ruhuriweho na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi, ukazatanga Megawatt 200, u Rwanda rukazabonaho Megawatt 67.

Raporo ya Energy Progress Report yerekanye ko kandi u Rwanda rufite umushinga rwatangiye mu 2019, wo guha abaturage umuriro w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba uzatwara miliyoni 45$.

Mu 2000 abari bafite umuriro w’amashanyarazi bari 2%, mu mwaka wa 2010 bageze ku 9%,muri uyu mwaka abagerwaho n’ amashanyarazi ni 65%. Uyu mwaka wa 2021 uzarangira bangana na 71%. Biteganyijwe ko bazaba ari 100% mu 2024.

U Rwanda rufite umushinga uzatwara miliyoni 45$ wo guha abaturage umuriro w'amashanyarazi akomoka ku mirasire y'Izuba
U Rwanda rwaje mu bihugu 20 ku Isi byabashije kugeza umuriro w'amashanyarazi ku baturage benshi kuva mu 2010 kugeza mu 2019
Uruganda rwa Hakan Peat Power mu z'amashanyarazi zitangira gukora vuba, rukaba ruzatangira rutanga Megawatt 40 mu cyiciro cyarwo cya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .