U Rwanda rwashyikirije u Burundi umupolisi wabwo warenze umupaka yasinze

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 16 Mata 2018 saa 04:02
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwashyikirije u Burundi Umupolisi wabwo Irakoze Théogène wafatiwe mu Rwanda mu cyumweru gishize mu muhango wabereye ku Mupaka wa Ruhwa, uhana imbibi n’Intara ya Cibitoke.

Polisi y’u Burundi iheruka gutangaza ko Irakoze yafatiwe mu Rwanda ku wa Gatanu, tariki 13 Mata 2018, ahagana 18:45, akaba yari asanzwe akorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mabayi mu Ntara ya Cibitoke.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, yabwiye IGIHE ko nk’uko inzego zibishinzwe zabigenzuye, byagaragaye ko uyu mupolisi yageze mu Rwanda yatwawe n’Umugezi wa Ruhwa, bitari mu buryo bwo guhungabanya umutekano.

Yagize ati “Yatubwiraga [Uwo mupolisi] ko yari yanyoye, hanyuma mu kunywa kubera ko [mu gutaha] yari inzira iri hafi y’uruzi atubwira ko yaguye mu ruzi, kuko rwari rwuzuye haguye n’imvura nyinshi, rukamwerekeza ku butaka bwacu. Niko yavuyemo kandi byagaragazaga ko yahageze nta kintu kibi kigenderewe.”

Harerimana yavuze ko umugezi wa Ruhwa umaze kumutembana ukaza kumwerekeza ku ruhande rw’u Rwanda, abaturage bamubonye ari kuzamuka ava mu mazi, nibwo yafashwe.

Polisi y’u Burundi yemeza ko Irakoze yafashwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda yarenze umupaka mu buryo butemewe n’amategeko ‘kubera ubusinzi’, nta ntwaro afite kandi yambaye gisivili.

Kuri uyu wa 16 Mata 2018 nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwashyikirije u Burundi umupolisi wabwo, ndetse Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye yemeje ko bamwakiriye.

Abayobozi b'u Burundi bamaze gushyikirizwa umupolisi wabo, bafata inzira barataha
Akarere ka Rusizi katangaje ko kasubije u Burundi umupolisi wabwo
Umupolisi w'u Burundi amaze gushyikirizwa igihugu cye
Umupolisi w’Umurundi Théogène Irakoze yari yafatiwe mu Rwanda ku wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza