00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwashyikirije u Burundi babiri bacyekwaho gucucura umucuruzi w’i Bujumbura

Yanditswe na Akimana Erneste
Kuya 20 Kanama 2021 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Abagabo babiri b’Abarundi bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda bacyekwaho kwiba amafaranga y’umucuruzi bakoreraga mu Mujyi wa Bujumbura, bashyikirijwe Leta y’u Burundi.

Aba Barundi babiri basubijwe mu gihugu cyabo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Kanama 2021, ku Mupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi mu Karere ka Rusizi.

Abakekwaho icyaha cyo kwiba ni Gahimbare Jux w’imyaka 26 na Rivuzimana Gerard w’imyaka 32, bombi bafatiwe mu Murenge wa Bugarama muri Rusizi.

IGIHE yamenye ko icyaha cy’ubujura bakurikiranyweho bagikoze ku wa 12 Kanama 2021.

Bafashwe bafite ibihumbi birenga bine by’amadorali, asaga miliyoni umunani z’amafaranga akoreshwa mu Burundi, ibihumbi 205 Frw na 500 y’amakongomani.

Itabwa muri yombi ryabo ryaturutse mu guhanahana amakuru hagati ya Polisi Mpuzamahanga, Ishami ry’u Rwanda (National Central Bureau- Kigali) na Polisi Mpuzamahanga, Ishami rya Bujumbura (National Central Bureau-Bujumbura), aho iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko bibye. Bafatiwe ku mupaka wa Bugarama, binjiye mu Rwanda.

Igikorwa cyo kohereza aba bacyekwaho ibyaha cyakozwe ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu rwego rwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Umuyobozi ushinzwe Ubugenzacyaha mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Jean Marie Twagirayezu yavuze ko u Rwanda rutazigera ruba icyanzu cy’abakora ibyaha bashaka kurwihishamo cyangwa kunyuzamo ibyibwe.

Yagize ati “Iki gikorwa gishimangira umuco w’Abanyarwanda wo kudahishira uwakoze icyaha mu bihugu by’abaturanyi. Ibi kandi biratanga isomo ku bantu bose bacyeka ko bashobora gukora icyaha bagashakira ubuhungiro mu Rwanda cyane mu gihugu cy’abaturanyi harimo n’u Burundi ko u Rwanda rutabemerera.’’

Yakomeje ati “Hari ubufatanye bw’ibihugu byombi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka kandi ni gahunda yemejwe kugira ngo abaturage babituyemo batekane, bamererwe neza nk’uko ibihugu byombi bibyifuza.”

Yijeje ko u Rwanda rutazigera rucumbikira uwo ariwe wese wakorera ibyaha mu gihugu cy’igituranyi cyangwa ngo rukoreshwe nk’inzira y’abanyabyaha.

Intambwe u Rwanda rwateye kandi yanashimiwe n’uruhande rw’u Burundi, rwavuze ko guhererekanya abanyabyaha ari ingenzi mu gufunga amayira abanyabyaha bashobora kunyuramo.

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Burundi, CG Bertin Gahungu, yashimiye ubufatanye na RIB mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Uyu muyobozi yashimangiye ko biteguye kohereza mu Rwanda uwo ariwe wese ukora ibyaha agahungira mu Burundi.

Umuyobozi Ushinzwe Ishami rya Polisi Mpuzamahanga mu Burundi (INTERPOL) , Hicuburundi Méthode, yashimangiye ko ibyakozwe byerekana ko u Rwanda n’u Burundi bizakomeza gukorana neza mu kurwanya ibyaha.

Yagize ati “Turashimira bivuye ku mutima u Rwanda kuko ibi byerekana ko tuzakomeza gukorana neza mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Ni ukuvuga ko u Burundi n’u Rwanda tutazemera ko abakoze ibyaha bahungira muri ibi bihugu."

Nubwo nta makuru yatangajwe yerekeye ikigomba gukurikira, abagabo bashyikirijwe u Burundi bashobora kuburanishwa bigendanye n’icyo amategeko y’iki gihugu ateganya.

Ubwo u Burundi bwizihizaga Umunsi w’Ubwigenge ku wa 1 Nyakanga 2021, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yitabiriye ibyo birori ndetse mu ijambo rye yatanze icyizere cyo kongera kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi wari umaze igihe warajemo agatotsi. Ibi kandi byashimangiwe na Perezida w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye wemeje ko hagiye kwandikwa paji nshya mu mubano w’ibi bihugu by’ibituranye bahoze ari ibivandimwe kuva kera.

U Rwanda rwashyikirije u Burundi babiri bacyekwaho gucucura umucuruzi w’i Bujumbura
Amafaranga yibwe umucuruzi w'i Bujumbura yagarujwe
Umuyobozi Ushinzwe Ubugenzacyaha muri RIB, Twagirayezu Jean Marie na Comissaire wa Police Judiciaire mu Burundi, General Bertin Buhungu baherekanya abacyekwaho ibyaha
Nyuma y'uyu muhango hafashwe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .