U Rwanda rwashimiwe umusanzu mu bikorwa bibungabunga amahoro muri Centrafrique

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Kamena 2019 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Repubulika ya Centrafrique, Col. Bienvenu Zokoue, yashimye umuhate u Rwanda rugaragaza mu bikorwa bigamije kugarura amahoro muri icyo gihugu aho ingabo zarwo ziri mu butumwa bw’amahoro.

Yabigarutseho ubwo yakirwaga n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza.

Ku wa 29 Kamena 2019 nibwo ku Cyicaro Gikuru cya Polisi kiri ku Kacyiru, IGP Munyuza yakiriye Col. Bienvenu Zokoue na Lt. Gen. Adil Mohamed Ahmed Bashair uyobora Polisi ya Sudani.

Col. Zokoue yashimiye Leta y’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko uruhare rwayo mu gufasha ibikorwa byo kugarura amahoro muri Centrafrique.

Yagize ati “Uruhare rwanyu mu kugarura no kubungabunga amahoro mu gihugu cyacu n’ubushake bwa Leta y’u Rwanda mu gushyigikira Repubulika ya Centrafrique binyuze mu mikoranire ihamye byagize akamaro gakomeye cyane mu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke uhari.’’

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, mu biganiro yagiranye n’aba bayobozi bombi byibanze cyane ku mubano n’ubufatanye bugamije gukemura ikibazo cy’umutekano n’ibyaha byambukiranya imipaka cyane cyane byifashisha ikoranabuhanga.

Yashimye umubano n’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye hagamijwe kurwanya ibyaha ndengamipaka, iterabwoba, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga.

Col. Bienvenu Zokoue na Lt. Gen. Adil Mohamed Ahmed Bashair banitabiriye umuhango wo gusoza amasomo ahanitse agenerwa aba-ofisiye bakuru icyiciro cya Karindwi wabereye mu Ishuri rikuru rya Polisi riherereye i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Lt. Gen. Adil Mohamed ni we uyoboye Ihuriro ry’abayobozi ba za Polisi zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO).

Uyu muryango ugizwe n’abakuru ba Polisi z’ibihugu byo muri EAC. Washinzwe mu 1998 ugamije gukemura ibibazo no guhuza imbaraga mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Lt. Gen. Adil Mohamed yashimye umubano hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Sudani ku bikorwa bitandukanye byongera ubumenyi n’ubushobozi cyane bujyanye n’amahugurwa.

U Rwanda rwatangiye koherereza abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga no kugarura amahoro muri Centrafrique mu 2014. Kugeza ubu u Rwanda rufiteyo amatsinda atatu y’abapolisi, rimwe rigizwe n’abapoli 160.

Bakora ibikorwa bitandukanye birimo kurinda abayobozi bakuru b’igihugu, kurinda inkambi zibamo abavanywe mu byabo n’imidugararo n’intambara, kurinda ibikorwaremezo, akazi ko guherekeza abayobozi bakuru n’izindi nshingano zihariye bahabwa.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Repubulika ya Centrafrique, Col. Bienvenu Zokoue, yahaye impano Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yahawe impano na mugenzi we uyobora Polisi ya Centrafrique, Col. Bienvenu Zokoue
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yahaye impano Lt. Gen. Adil Mohamed Ahmed Bashair uyobora Polisi ya Sudani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza