U Rwanda rwasabye Amerika gukurikirana Teganya no ku byaha bya Jenoside akekwaho

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 2 Nyakanga 2019 saa 07:43
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwagaragaje ko nubwo Umunyarwanda Teganya Jean Léonard yakatiwe igifungo cy’imyaka umunani ku cyaha cyo kubeshya inzego za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe abinjira n’abasohoka, akwiye no gukurikiranwa ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Teganya yakatiwe gufungwa imyaka umunani n’urukiko rwa Boston, amaze guhamwa no kuba ubwo yasabaga ubuhungiro muri Amerika, yarabeshye inzego z’abinjira n’abasohoka ntavuge ko yabaye mu ishyaka rya MRND ryacuze rikanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, yavuze ko nubwo Teganya yahamijwe iki cyaha, bikwiye no kwibukwa ko anashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kubera uruhare akekwaho muriJenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabwiye IGIHE ati “Akwiye gukurikiranwa ku cyaha cya Jenoside kuko Amerika yashyikirijwe icyo kirego, cyangwa akoherezwa mu Rwanda kuhakorera igihano cy’imyaka umunani yahawe kugirango anabazwe ku bijyanye na Jenoside yakoze i Butare, mu gihe Amerika idashoboye kumuburanisha kuri iki cyaha.”

Gusa ngo ni ibyo gushima kuba nibura Amerika yabashije gutahura ko Teganya yasabye ubuhungiro agerageza guhunga uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifashe umwanzuro wo kohereza uyu mugabo mu Rwanda ntiyaba ari uwa mbere, kuko yohereje n’abandi bagiye batahurwaho ko bahunze uruhare rwabo muri Jenoside ariko bakitwaza izindi mpamvu mu gusaba ubuhungiro bwa politiki.

Barimo Munyenyezi Beatrice we ugifungiye muri Amerika na Mudahinyuka Jean Marie Vianney alias Zuzu Cyabutaka we woherejwe mu Rwanda mu 2011.

Hari kandi Kagaba Enos woherejwe 2005 na Prof Leopold Munyakazi woherejwe mu Rwanda mu 2016, ngo bakurikiranwe ku ruhare bakekwagaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

U Rwanda rwasabye Amerika gukurikirana Teganya no ku byaha bya Jenoside akekwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza