U Rwanda rwanze imibereho ya Dawidi na Goliyati – Donald Kaberuka

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 15 Ukuboza 2017 saa 11:40
Yasuwe :
0 0

Dr Donald Kaberuka wahoze ari Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), yavuze ko u Rwanda mu myaka 30 ishize, rwanze kuba igihugu gisa n’igiciye bugufi imbere y’ibindi ahubwo ruhanganira kugira ngo rugere ku iterambere rwifuza.

Ibi Kaberuka yabigarutseho ubwo yari muri Kongere ya FPR Inkotanyi mu kiganiro cyatanzwe kivuga ku rugendo rw’uyu muryango mu myaka 30 n’ibibazo isi yari ifite muri icyo gihe.

Iki kiganiro cyarimo Gatare Francis uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine na Peteroli; Dr Clet Niyikiza, Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uba mu itsinda rigamije kuzamura imiryango no kuyongerera ubushobozi (Lifting and Empowering All Families -L.E.A.F.) na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo.

Dr Kaberuka yavuze ko mu myaka 30 ishize ubwo FPR Inkotanyi yatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu, Afurika yari igeze aho abantu bavuga ngo ‘Afurika ntacyagenda’ bitandukanye no kuvuga ngo ‘Afurika ntakigenda’.

Yakomeje avuga ko hari inama yigeze kubera mu Bufaransa, ihuza Perezida wabwo n’ibihugu bya Afurika ivuga ngo ‘ariko Demokarasi Afurika yifuza ni bwoko ki?’, aho ngo nibwo hatangiye ishyirwaho ry’amashyaka menshi ku buryo hari n’ibihugu byashyizeho agera ku ijana.

Yongeyeho ati “Hari na bamwe mu nshuti zacu bavugaga ngo Afurika twayikorera iki aho kuvuga ngo Afurika twakorana iki?”

Ku munsi wa mbere ubwo Perezida Kagame yafunguraga iyi kongere, yavuze ko abayobozi badakwiye kwirata ibyo u Rwanda rugezeho basaba amahanga kuza kurwigiraho.

Dr Kaberuka yashimangiye iki kintu avuga ko ntacyo kwigamba bimara gusa yongeraho ko hari ibyo yagiye abona u Rwanda rwishimirwaho n’amahanga birimo no guhindura imvugo yari igamije gupfobya uyu mugabane.

Ati “Ikintu cya mbere cyari uguhindura iyo mvugo, kuvuga ngo dufite ibibazo nibyo ariko ntabwo dushaka kuba abantu bagirirwa impuhwe. N’ubu abanyafurika benshi iyo barebye u Rwanda ni icyo kintu cya mbere baba bashaka kuko FPR n’u Rwanda bahinduye iyo mvugo, ntidushaka kuba abantu bagirirwa impuhwe.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda rwanze imibereho ya Dawidi na Goliyati. U Rwanda rwanze kuvuga ngo turi bato, dufite amateka yacu, dufite ibibazo ariko igihe Dawidi na Goliyati barwanaga, muzi uko byagenze. Abanyafurika bazi ko bafite ibibazo […] dukwiye kwanga kuba imbata y’amateka n’aho uherereye.”

Ikindi Kaberuka yagarutseho ni uburyo mu Rwanda ibintu bishyirwa mu bikorwa mu gihe mu bindi bihugu by’uyu mugabane, hashira imyaka n’imyaka imigabo n’imigambi iri mu mpapuro.

Ati “Ibihugu byinshi muri Afurika bifite imigambi ariko ihera mu mpapuro” gusa ngo ku Rwanda abantu benshi bibaza uko rwo rubasha kubishyira mu bikorwa.

Yanatanze urugero ku buryo ubwo yari Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) hari ibihugu byinshi byafashijwe gukora iyo migabo n’imigambi ariko igahera mu mpapuro.

Donald Kaberuka yavuze ko ibihugu byinshi bya Afurika bifite abayobozi badaha abaturage ibyo babagomba, banyereza amafaranga yari abagenewe. Gusa ngo icyo ni kimwe mu byo u Rwanda rutandukaniyeho n’ibindi kuko ngo mu bihugu byose yagenze yabibwiwe.

Ati “Hari ibihugu tuzi bikomeye, batoye neza mu buryo buciye muri demokarasi ariko ntibatanga serivisi.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, we yavuze ko muri iki gihe isi iri guhinduka uko bwije n’uko bukeye, abaturage bakaba basa n’abahindutse abayobozi bibaza niba aribo bakorera cyangwa niba bikorera ku bwabo.

Yagarutse ku matora aherutse kuba mu bihugu bimwe na bimwe nk’aho Chancelière w’u Budage, Angela Merkel, yatowe ariko akananirwa kumvikana n’amashyaka bahanganye ku ishyirwaho rya Guverinoma. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump agatorwa mu buryo butunguranye ku buryo ‘nawe bishobora kuba byaramutunguye ko yatowe’, mu Bufaransa naho abaturage bagatora Macron nk’aho nta yandi mahitamo bari bafite kuko bari barambiwe abandi.

Dr Clet Niyikiza, washinze Leaf Pharmaceuticals, ikora imiti yifashishwa mu kuvura indwara zitandukanye, yavuze ko u Rwanda rukwiye gukomeza gushyira imbaraga mu guhanga udushya n’ikoranabuhanga kandi ubumenyi butangwa mu mashuri bukita ku gukemura ibibazo byugarije benshi.

Yagize ati “Hari aho bakwigisha ubumenyi bakakurekura [...] ariko abandi bigisha bagira ngo umuntu akemure ikibazo cyugarije rubanda nyamwinshi. Ibi nibyo twari dukwiye kwitaho.”

Naho Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye na Peteroli, Gatare Francis, yavuze ko mu myaka 30 ishize FPR-Inkotanyi yibanze ku kwishakamo ibisubizo idashingiye ku mbaraga z’abakomeye kandi ikora amahitamo ashingiye ku mwihariko w’ibibazo bikwiye gukemuka mu gihugu.

Yagize ati “RPF yaranzwe no gushaka umwihariko wo gukemura ibibazo by’Abanyarwanda nubwo haba hari izindi mbaraga ku isi zigena ibindi.”

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye Kongere ya FPR Inkotanyi
Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, mu bitabiriye Kongere y'Umuryango wa FPR Inkotanyi
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François
Kongere ya FPR Inkotanyi yitabiriwe n'abayobozi bakuru ku rwego rw'igihugu
Madamu Jeannette Kagame, Depite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Uburasirazuba (EALA), Gasinzigwa Oda n'Umuyobozi Mukuru w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda (PSF), Gasamagera Benjamin
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Musoni James
Visi Perezida w'Umuryango FPR Inkotanyi, Christophe Bazivamo, ubwo haririmbwaga indirimbo y'Umuryango wa FPR Inkotanyi
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, nawe yitabiriye iyi kongere
Minisitiri ushinzwe imirimo y'inama y'abaminisitiri, Marie Solange Kayisire, aganira na Ambasaderi w'u Rwanda mu Burusiya, Jeanne D'Arc Mujawamariya
Akanyamuneza kari kose kuri Senateri Tito Rutaremara
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Donatille Mukabalisa, nawe yitabiriye iyi kongere
Sheikh Musa Fazil Harerimana uyobora Ishyaka PDI nawe ni umwe mu bitabiriye iyi kongere ya FPR Inkotanyi yahuriranye n'isabukuru y'imyaka 30 uyu muryango umaze ubayeho
Umuyobozi w'Ishyaka PS Imberakuri, Mukabunani Christine
Dr Kaberuka yatangaje ko u Rwanda rushimirwa kuba rwaranze kuba igihugu cy'insina ngufi
Kongere ya FPR Inkotanyi yahuriranye n'ibirori by'isabukuru y'imyaka 30 uyu Muryango umaze uvutse
Perezida Kagame yakomoje ku mukoro yatanze ku bushakashatsi ku gikeri n’inyabarasanya
Senateri Dr Sezibera Richard atanga igitekerezo muri iyi Kongere
Dr Clet Niyikiza yavuze ko uburezi bukwiye guhabwa abana b’Abanyarwanda bugomba kugira umusingi uhamye uzana impinduka ku muryango rusange
Perezida Kagame yavuze uburyo mu myaka ya 1968 aribwo yamenye uburyo inyabarasanya yomora umuntu wakomeretse abyumvise kuri Radio Rwanda
Uhereye ibumoso: Dr Donald Kaberuka; Francis Gatare; Dr Clet Niyikiza na Minisitiri Louise Mushikiwabo batanze ikiganiro cyagarutse kivuga ku rugendo rwa FPR Inkotanyi mu myaka 30 n’ibibazo isi yari ifite muri icyo gihe
Umwe mu bitabiriye Kongere ya FPR Inkotanyi atanga igitekerezo
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo na Dr Donald Kaberuka wahoze ari Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD)
Kongere ya FPR Inkotanyi yitabiriwe n'abayobozi bakuru b'igihugu
Perezida Kagame na Madamu na Depite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Uburasirazuba (EALA), Gasinzigwa Oda bafatanyije n'abitabiriye Kongere ya FPR Inkotanyi gucinya akadiho
Bagaragazaga ibyishimo mu buryo bw'ikirenga
Ambasaderi w'u Rwanda muri Congo Brazzaville, Dr. Habyalimana Jean Baptiste aganira n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi, Dr. Ndagijimana Uzziel
Kongere ya FPR Inkotanyi yitabiriwe n'abanyamuryango baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu no hanze yacyo
Bafashe n'umwanya wo gucinya akadiho
Ababyeyi na bo bacinyaga akadiho
Akanyamuneza ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye Kongere
Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira mu kirere, Brig. Gen. Charles Karamba, aganira na bamwe mu bitabiriye iyi kongere
Kongere ya FPR Inkotanyi yitabiriwe n'abanyamuryango baturutse mu bice bitandukanye

Amafoto: Mazimpaka Jean Pierre na Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza