U Rwanda rwakuye isomo mu mavugurura yo koroshya ubucuruzi – Gatare

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 5 Nzeri 2016 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, Francis Gatare, yavuze ko amavugurura u Rwanda rwakoze mu koroshya ubucuruzi ku bikorera bakiri bato, ku buryo igihugu gikeneye gukomeza gukorana n’akarere ngo birusheho gukurura abashoramari mpuzamahanga.

Kuva kuri uyu wa Mbere, u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga yiga ku Ishoramari rya Afurika, The Global African Investment Summit (TGAIS), inama ibereye muri Afurika ku nshuro ya mbere kuko inshuro ebyiri zabanje yaberaga i London mu Bwongereza.

Mu kiganiro yatanze hamwe n’Uwahoze ari umuyobozi w’akanama Mpuzamahanga k’Imari (IMFC), Dr Youssef Boutros Ghali; Umuyobozi wa Komisiyo ya Pansiyo muri Nigeria, Chinelo Anohu-Amazu; Mark Simmonds wigeze kuba Minisitiri mu Bwongereza na Toro Orero umuyobozi muri DraperDarkFlow; Gatare yavuze ko mu myaka u Rwanda rumaze rukora amavugurura mu bucuruzi hari amasomo rwakuyemo.

Ati “Irya mbere ni aya mavugurura yagabanyije igiciro abakora ubucuruzi batangaga kuva mu gutangira ubucuruzi kugeza bushinze imizi. Ahanini byunguye ibigo bito kandi ni byiza kuko mu ntangiro abantu batekerezaga ko ayo mavugurura agamije kungura ibikorwa binini nk’Ishoramari ry’abanyamahanga.”

“Isomo rya kabiri ni uko mu gihe ibyo ari ingenzi kuri buri wese, ibikorwa binini byiyongera mu gihugu cyacu, akenshi harebwa ku giciro cyo gutunganya ibyo bakora, amasoko no kubisakaza ku masoko yagutse atari mu Rwanda ahubwo EAC.”

U Rwanda rumaze gutera intambwe ikomeye mu koroshya ubucuruzi, aho rwagiye rukora amavugurura atandukanye ndetse raporo ya ‘Doing Business 2016’ ikaba yarashyize u Rwanda ku mwanya wa 62 ku Isi, mu bihugu 189.

Gatare yavuze ko ibi byigishije u Rwanda ko isoko ritanga umusaruro atari iryihariwe n’igihugu kimwe gusa, kuko hari nk’abazaga mu Rwanda bavuye mu bihugu by’akarere ariko ubu bakaba bamaze kuba abashoramari.

Ati “Icyo bitubwira ni uko abashoramari bo mu karere kacu ari inyongera y’ingenzi ku bashoramari bo mu gihugu, bityo byadusabye gushaka uburyo bwo korohereza abashoramari bo muri EAC, COMESA na SADAC.”

“Turi kubona ko nk’amavugurura igihugu cyakoze cyorohereza abantu uburyo bwo gukora ubushabitsi mu gihugu, ikiba gisigaye ni akarere kose. Igihugu kimwe cyonyine nkitihagije ngo kibashe kureshya abashoramari mpuzamahanga, bityo kuri twe ubona ko nk’ imbogamizi mu bucuruzi zavanweho no kagura isoko muri EAC no mu yindi miryango, bikaba ari ingenzi mu gukurura abashoramari mpuzamahanga mu karere kacu.’’

Ibi ngo bituma akarere muri rusange gashobora gukurura abashoramari ku buryo iyo bakorera mu gihugu kimwe baba bafite isoko mu kindi.

Dr Youssef Boutros Ghali we yavuze ko ishoramari ari ingenzi kuri uyu mugabane, ku buryo ibihugu bya Afurika bamaze gusobanukirwa ko ibanga ry’iterambere ari ukureka abaturage bagakora ibikorwa byabo uko bashoboye.

Boutros Ghali yavuze ko hari ubwo byasaga n’aho hari abakumirwa ntibabashe kugira ibyo bikorera, atanga urugero nko mu gihugu akomokamo cya Misiri mu myaka ishize.

Ati “Reka abantu bashaka gukora bakore, ubundi duhangane n’ibibazo tugomba guhangana nabyo. Niba ibiciro by’ivunjisha bigomba guhinduka nk’uko ibihugu bimwe bihanganye n’ikibazo cy’igabanuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi… hari aho bidakorwa.”

“Twahuye nabyo kenshi nka gatatu, kane, ku buyobozi bwanjye. Buri gihe igisubizo cy’igihugu kikaba gukumira ihinduka ry’ibiciro byu’ivunjisha ngo ntibihinduke bitazabangamira abakene. Ako kanya uzahita ubona ivunjisha rya rwihishwa kandi naryo rizagira ingaruka ku biciro mu buryo busa.”

Boutros Ghali yavuze ko aho uzasanga bivugwa ko ari ukurengera abakene ariko hakabangamirwa benshi.

Mark Simmonds wigeze kuba Minisitiri mu Bwongereza ushinzwe Afurika, yavuze ko icya mbere kugira ngo Afurika itere imbere ari imiyoborere myiza izatuma n’izindi nzego zizamuka.

Ati “Nta gushidikanya ko uyu munsi hari ikinyuranyo hagati y’umurwa mukuru w’u Rwanda n’umurwa mukuru w’u Burundi. Ni ukubera imiyoborere myiza. Bizanagaruka mu gihe ibihugu biri kwihuza […]Bivuze ko uko ibintu bimeze muri Sudani y’Epfo, mu Burundi, uko turi kubibona muri Gabon mu Burengerazuba bwa Afiurika, bishobora kugira ingaruka ku ishoramari riza muri ako karere.’’

Ikindi ngo ni ugukurikiza amategeko bishobora gutuma abashoramari biyongera mu gihugu, kandi ibyo bakora bikaba mu bwisanzure kuko baba bizeye ko amasezerano aba agomba gukurikizwa.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere, RDB

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza