U Rwanda rwakumiriye amatungo magufi n’ibiyakomokaho bituruka i Burundi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 10 Mata 2018 saa 02:45
Yasuwe :
0 0

Minisiteri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana, yatangaje ko amatungo magufi yuza (ihene n’intama) aturuka i Burundi n’ibiyakomokaho (inyama n’impu n’ifumbire), bikumiriwe kwinjira mu Rwanda kubera indwara ya muryamo yagaragaye muri icyo gihugu.

Mu itangazo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yasohoye, riravuga ko iyi ndwara ya muryamo y’amatungo magufi yuza yagaragaye i Burundi yandura.

Ku bw’ibyo, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yafashe icyemezo cyo kubuza ko ayo matungo agera mu Rwanda mu gukumira ko iyo ndwara yakwinjira mu gihugu.

Minisitiri yatangaje ko yafashe icyo cyemezo ashingiye kuri raporo u Burundi bwakoze, ku wa 9 Mutarama 2018, bumenyesha Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuzima bw’amatungo ku Isi (OIE) ko hagaragaye iyo ndwara ya muryamo y’amatungo yuza.

Minagri yasabye inzego za Gasutamo, iz’umutekano n’izishinzwe abinjira n’abasohoka zegereye utuyira tuva i Burundi tuza mu Rwanda,guhagarika ibyakwinjiza iyo ndwara ku butaka bw’u Rwanda.

Ibimenyetso by’iyo ndwara ni ugukorora, gushoka amarira mu maso, ibimyira, gutitira, ibisebe bigaragara ku munwa, ku mazuru, ku maso no hagati y’ibinono ndetse no guhitwa.

Minisiteri yasabye aborozi b’amatungo magufi kwirinda guhisha itungo rirwaye cyangwa abarwaje amatungo, uwo bizagaragaraho akazabihanirwa.

Umuntu wese wabona ibimenyetso by’iyo ndwara ya muryamo y’amatungo magufi, yasabwe kubimenyesha ubuyobozi bumwegereye na bwo bugahita bumenyesha Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyangwa Minagri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza