00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gusura ibinyamakuru byo muri Uganda ku bari mu Rwanda byongeye gukunda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 October 2024 saa 01:05
Yasuwe :

Ibinyamakuru byo muri Uganda bikorera kuri internet byatangiye kongera gusomwa n’abari mu Rwanda, nyuma y’igihe byari bimaze bidakunda.

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo abantu bari mu Rwanda bongeye gutangira gusoma ibinyamakuru birimo Chimpreports, Daily Monitor, Nile Post na The Observer nta nkomyi.

Ni nyuma y’igihe cyari gishize ibi binyamakuru bidafunguka ku bantu bari mu Rwanda, ahanini bitewe n’umwuka mubi wari hagati y’ibihugu byombi.

Gusoma ibi binyamakuru uri mu Rwanda byasabaga gukoresha uburyo buzwi nka VPN, butuma umuntu ashobora guhindura umwirondoro w’aho abarizwa kugira ngo Internet imwemerere kubigeraho.

Ibi binyamakuru bigaragaye mu gihe umubano w’ibihugu byombi ukomeje kumera neza.

Ubwo yari muri ibi birori, Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Gen Rtd Robert Rusoke yatangaje ko igituma umubano w’u Rwanda na Uganda washinze imizi, ari uko wubakiye ku isano y’amaraso y’abaturage b’impande zombi hamwe n’amateka ibihugu bisangiye.

Ati “Ni yo mpamvu umubano w’ibihugu byombi ’abaturage bacu usobetswe n’isano ishingiye ku mateka y’ibihugu byombi, usobetswe n’isano ishingiye ku mateka no ku maraso. Uyu mubano ushinze imizi ugaragarira mu gusangira imico, ururimi n’imibereho. Ayo mabango agize isano ashimangirwa n’intego duhiriraho arizo amahoro, umutekano n’iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi n’akarere kose.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe yagaragaje ko ibihuza Abanyarwanda n’Abanya-Uganda bikomeye cyane ndetse birenze kure imipaka yashyizweho.

Ibinyamakuru byo muri Uganda birimo Chimpreports biri gusomwa n’abari mu Rwanda nta nkomyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages