U Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri mu bihugu bitekanye muri Afurika

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 29 Kamena 2018 saa 10:54
Yasuwe :
1 0

Raporo yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku bintu bitandukanye, Gallup, yagaragaje ko u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifite abaturage batekanye muri Afurika.

Iyi raporo ya 2018 yagarutse ku buryo abantu bumva ku giti cyabo batekanye, uburyo babona ibirebana n’ibyaha n’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko, yagaragaje ko 83% by’abatuye mu Rwanda bizera cyane polisi kandi batagira ubwoba bwo kuba bagenda bonyine nijoro.

Mu gukora urutonde rw’uko ibihugu bikurikirana, Gallup yibanda ku bibazo bine by’ingenzi birimo kubaza abaturage niba mu mujyi batuyemo bizera polisi yaho, niba bumva nta bwoba bwo kugenda bonyine nijoro, niba barigeze bibwa amafaranga cyangwa ikindi kintu mu mezi 12 ashize cyangwa barahohotewe muri icyo gihe.

Mu kiganiro na The New Times, Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye yatangaje ko kuva mu myaka 18 ishize ubwo Polisi y’u Rwanda yashyirwagaho icyari kigamijwe ari ugushimangira iyubahirizwa ry’amategeko n’umutekano mu gihugu.

Yakomeje avuga ko kuva mu 1994, guverinoma yashyize imbere umutekano w’abaturage kandi bazakomeza kubiharanira kugeza ubwo u Rwanda ruzaza ku mwanya wa mbere kuri Gallup index.

Yakomeje agira ati “Turacyakomeje guharanira kujya imbere, ntabwo tugiye kwicara ngo tugereke akaguru ku kandi, cyangwa ngo twumve ko twageze iyo tujya. Icy’ingenzi ni uguharanira ko buri we mu gihugu cyacu aboneraho amahoro n’umutuzo mu mutekano wacu, yaba mu birebana n’iyubahirizwa ry’amategeko n’inzego zacu z’umutekano.”

Raporo ya Gallup 2018 yakozwe hashingiwe ku bisubizo by’ibibazo byabajijwe abantu basaga ibihumbi 148, bo mu bihugu 142, igikorwa cyakozwe mu 2018.

Nk’uko byari bimeze mu myaka yashize, ibihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo n’ibirwa bya Caraïbes nibyo biza mu myanya y’inyuma mu kugira abaturage bumva badatekanye, aho byagize 62%.

Ni mu gihe abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Amajyepfo n’Uburasirazuba bwa Aziya ndetse n’Uburengerazuba bw’u Burayi baza mu myanya ya mbere, aho hejuru ya 85% bemeza ko batekanye kandi bizera inzego z’umutekano.

Naho 69% by’abaturage ku Isi yose bagaragaje ko bizera polisi, 68% badatinya kugenda nijoro. Ariko 13% bo bagaragaje ko bo ubwabo cyangwa undi muntu babana yibwe mu mwaka wari wabanje, mu gihe 5% bo bavuze ko bahohotewe.

Igihugu kiza ku mwanya wa mbere ku Isi mu kugira umutekano ni Singapore ifite 97% igakurikirwa na Norvège, Iceland na Finlande bifite 93%. U Rwanda rwa kabiri muri Afurika aho rubanzirizwa na Misiri rugakurikirwa na Mauritius, ruza ku mwanya wa 40 ku Isi. Ni mu gihe nk’uko byari bimeze mu mwaka ushize, Venezuela ariyo ya nyuma n’amanota 44%.

Iyi foto yafatiwe i Shyorongi, yerekana Umujyi wa Kigali nijoro, umwe mu mijyi itekanye muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza