U Rwanda rwaje ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu gukuraho Visa

Yanditswe na Habimana James
Kuya 29 Ugushyingo 2018 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Raporo ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika, mu bijyanye no gufungurira amarembo abaza imbere mu gihugu.

Ku mwanya wa Mbere haza Seychelles, uwa kabiri Benin naho ku mwanya wa gatatu u Rwanda ni ho rubarizwa.

Mu bihugu biza mu myanya ya nyuma harimo Guinée Équatoriale, Sudani, Libiya, Eritrea, Ethiopia, Sudani y’Epfo, Misiri, u Burundi, Algeria na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Gufungura imipaka k’u Rwanda, bigamije guteza imbere ubucuruzi no gukomeza gutuma ruba ahantu habera inama mpuzamahanga.

Kugeza ubu kandi Abenegihugu b’Ibihugu bya Afurika bifuza gusura u Rwanda cyangwa kurunyuramo, bemerewe kwinjira bakabona viza yo kwinjira cyangwa guhita bageze ku mupaka.

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uvuga ko ibihugu bya Afurika birimo kugenda bifungura imipaka yabyo, ugereranyije n’imyaka ishize.

Muri rusange iyi raporo ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere igaragaza ko ugereranyije umwaka wa 2017 na 2018, ibintu birimo kugenda neza, kuko nko mu 2017, kujya mu bihugu bya Afurika nta Visa byari ku kigero cya 22%, mu gihe muri uyu mwaka biri ku kigero cya 25%.

Nubwo bimeze gutya, Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere Akinwumi A. Adesina, avuga ko hakiri byinshi byo gukora kuko ngo icya kabiri cy’ibihugu byo kuri uyu mugabane, kubijyamo bisaba kuba ufite Visa.

Kugeza ubu Uburasirazuba bwa Afurika ari naho u Rwanda ruherereye nibwo bugaragaza ubushake bwo kuvanaho Visa, kuko mu bihugu 20 bya mbere harimo umunani naho Uburengerazuba bwa Afurika bwiganjemo ibihugu by’Abarabu, buza ku mwanya wa nyuma kuko bufitemo igihugu kimwe gusa.

Gahunda ya 2063 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), iteganya kwihutisha iterambere ry’umugabane hakurwaho imbogamizi zimwe na zimwe nk’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Iyi gahunda yemejwe mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika muri Mutarama 2015 i Addis Ababa muri Ethiopia, iteganya ko mu 2018 ibihugu bya Afurika byagombaga kuba byakuriyeho visa Abanyafurika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza