U Rwanda rwahize kohereza mu mahanga toni 24,500 z’ikawa mu 2018

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Nyakanga 2018 saa 12:01
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu Mahanga ibikomoka ku Buhinzi (NAEB) cyagaragaje inyota yo kongera ingano n’ubwiza bw’ikawa yoherezwa mu mahanga ikagera kuri toni 24,500 muri uyu mwaka.

NAEB yashyizeho ingamba zitandukanye zizafasha mu kongera ingano y’umusaruro wa kawa ndetse no guhaza isoko ryo mu Rwanda no mu mahanga.

Imibare y’ikawa yoherezwa mu mahanga yiyongera buri mwaka kuko mu 2016 hoherejwe toni 22,000; igera kuri toni 23,000 mu gihe mu 2017 byitezwe ko iki gipimo kizagera kuri toni 24,500.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuhinzi bwa kawa muri NAEB, Dr. Gatarayiha M. Célestin, yatangarije Sunday Times dukesha iyi nkuru ko hari ingamba zafashwe zigamije umusaruro n’ubwiza bw’ikawa.

Yagize ati “Mu 2015, twakoze igenzura ryagaragaje ko ibiti by’ikawa bimaze imyaka iri hagati ya 50 na 70 bikenewe gusimbuzwa kuko bifatwa n’indwara mu buryo bworoshye. Mu myaka itatu ishize, twashyizeho uburyo bwo gukorana n’inganda zifite ingemwe kugira ngo zihabwe abahinzi.”

Yavuze ko mu mushinga mugari wo gushaka umusaruro hari intego ko nibura bitarenze mu 2024, hazaba hamaze guhingwa ibiti bishya 34,000; ibi bizajyana no kunoza uburyo bwo gutanga ifumbire mvaruganda, no kongera ubumenyi mu kurwanya udusimba twibasira ibiti, nk’inkingi zizongera umusaruro.

Yakomeje ati “Hari gushyirwa imbaraga mu guhangana n’udusimba tumunga ikawa tuzwi nka “Antestia” twangiza 30% byayo iyo tudacunzwe neza.”

Dr. Gatarayiha yavuze ko iyo ubwiza bwiyongereye, igiciro ku isoko mpuzamahanga nacyo kirazamuka.

Ati “Iyo umuhinzi atabonye ibyo ashaka mu buhinzi bw’ikawa, ntushobora gutegereza umusaruro urambye.”

Umwarimu w’ibijyanye n’Ubuhinzi muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Alfred Bizoza, wakoze ubushakashatsi ku bihungabanya umusaruro wa kawa, yavuze ko ukiri hasi kuko igiciro cy’ikilo cy’ibitumbwe by’ikawa kiri ku mafaranga y’u Rwanda 177, mu gihe hakenerwa 300 Frw mu kugitunganya.

Yagize ati “Abahinzi bibumbiye muri za koperative bakeneye kongera umusaruro kuko nibura abagera kuri barindwi muri 50 babarizwamo uyu munsi.”

Ubushakashatsi bwakorewe mu turere twa Rwamagana, Gakenke, Huye na Nyamagabe mu 2015 bwagaragaje ko abanyamuryango ba koperative basaruye nibura ikilo 1.5 ku giti cy’ikawa, mu gihe abatabarizwamo basaruye 1.4 kg.

Mu 2016, abanyamuryango ba koperative basaruye 1.17 kg ku giti kimwe, abatabarizwamo basarura 1.48 kg kuri buri giti. Mu mwaka ushize wa 2017, abahinzi bari muri koperative basaruye ibilo bibiri ku giti kimwe, mu gihe abatabarizwamo basaruye ikilo 1.47 kuri buri giti.

Abahinzi b’ikawa bagaragaza ko nibura hakenewe kongerwa imbaraga mu gushyiraho ingamba zifatika zituma babona inyungu menshi kuko baba bakoresheje ingufu nyinshi, banashoye amafaranga.

U Rwanda rwahize kohereza mu mahanga toni 24,500 z’ikawa mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza