U Rwanda rwahawe kwakira inteko rusange y’ishyirahamwe ry’imikino ya Commonwealth

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 6 Ukwakira 2018 saa 01:31
Yasuwe :
0 0

Inama y’inteko rusange y’ishyirahamwe ry’imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimo rw’Icyongereza (Commonwealth Games Federation), izabera mu Rwanda umwaka utaha.

Iteganyijwe kuba muri Nzeri 2019, ikazahurirana n’imyaka 10 ishize u Rwanda rwinjiye mu muryango wa Commonwealth dore ko rwabaye umunyamuryango wawo mu mwaka wa 2009.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens yagize ati “Turashaka ko iki gikorwa kimenyekanisha u Rwanda n’umuryango wa Commonwealth muri rusange kandi kikanateza imbere siporo, imibanire n’ubukungu dusangiye.”

Mu mwaka wa 2020, mu Rwanda hazabera inama ikomeye y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth.

Inteko rusange y’ishyirahamwe ry’imikino mu muryango uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza, izatangira tariki 4 igeze tariki ya 8 Nzeri 2019.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza