U Rwanda rwahawe icyemezo gishimangira intambwe yatewe mu micungire y’umutekano w’indege

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 22 Gicurasi 2018 saa 09:17
Yasuwe :
0 0

Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe iby’indege za gisivili (ICAO) , wahaye u Rwanda icyemezo gishimangira intambwe igaragara rwateye mu kurushaho kunoza imicungire y’umutekano w’indege.

Iki cyemezo kizwi nka ‘Council President Cartificate’, u Rwanda rwagihawe ku wa 22 Gicurasi 2018, ubwo hatangizwaga i Kigali inama y’iminsi ine yiga ku micungire y’umutekano w’indege by’umwihariko muri Afurika.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Claver Gatete, niwe wakiriye iki cyemezo agishyikirijwe na Perezida w’Inama ya ICAO, Dr. Olumuyiwa Benard Aliu.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuwa mbere, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko iki cyemezo gihabwa igihugu cyateye intambwe igaragara mu micungire y’umutekano w’indege (Aviation Safety Compliance).

Yagize ati “Mu igenzura ryari ryakozwe na ICAO mu 2012 u Rwanda rwari rwabonye 44% mu birebana n’imicungire y’umutekano w’indege. Ariko mu igenzura rya ICAO ry’umwaka ushize u Rwanda rwageze kuri 73.7%, hari intambwe nini hafi 30%. “

U Rwanda ruhawe iki cyemezo mu gihe rukomeje kuvugurura no gushyiraho amabwiriza mashya agenga indege za gisivile, mu kurushaho kunoza igenzurwa ry’ibibera mu ndege n’impanuka.

Ibi byitezweho gutuma Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege, RwandAir, yoroherwa no gukora ingendo ku mugabane w’u Burayi na Amerika kuko akubiyemo ibisabwa n’ibigo bigenzura indege za gisivili kuri iyi migabane.

Imibare itangwa n’Ishyirahamwe mpuzamahanga rishinzwe ingendo z’indege (IATA), igaragaza ko nubwo nta mpanuka z’indege zikomeye ziheruka kubera muri Afurika, mu 2016 uyu mugabane wahombye miliyoni zisaga 800 z’amadolari kubera ikirere gifunze. Ni mu gihe nyamara u Burayi bwabonye inyungu igera kuri miliyari 35.6 z’amadolari.

Minisitiri Claver Gatete (Iburyo) yashyikirijwe icyemezo gishimangira intambwe yatewe mu kunoza imicungire y'umutekano w'indege na Perezida w’Inama ya ICAO, Dr. Olumuyiwa Benard Aliu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza