00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwaguze imashini nshya zitunganya umwuka

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 12 Nyakanga 2021 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze kugeza imashini zitunganya umwuka mu gihugu ndetse zimwe zatangiye koherezwa mu bitaro bitandukanye hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo gukomeza kwita ku barwayi bakeneye umwuka cyane muri iki gihe u Rwanda rwibasiwe n’inkubiri ya Gatatu ya Covid-19.

Izi mashini zatwaye akayabo ka miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda zageze ku kibuga cy’indege kuwa kane tariki 8 Nyakanga 2021, aho zatumijwe kugira ngo zunganire zirindwi zari zisanzwe mu gihugu hose.

Mu butumwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyanyujije ku rukuta rwa Twitter, cyatangaje ko imashini za mbere zoherejwe mu bitaro by’Akarere ka Nyarugenge bivurirwamo abarwayi ba Coronavirus.

RBC yagize iti “Muri gahunda Guverinoma y’u Rwanda ifite yo kongera umwuka utunganywa mu bitaro bitandukanye mu gihugu, Minisiteri y’Ubuzima na RBC byabonye imashini zitunganya umwuka ndetse iza mbere zamaze gushyirwa mu bitaro by’Akarere ka Nyarugenge, biteganyijwe ko izindi zizashyirwa mu bitaro bitandukanye vuba.”

Bimwe mu bindi bitaro bizajyanwamo izi mashini, harimo Ibitaro bikuru bya Kibungo, Ibitaro bya Nyagatare, ibya Rwamagana, n’ibindi bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Imashini zari zisanzwe, zari zifite ubushobozi bwo gutunganya amacupa y’umwuka ya litiro 50 agera kuri 230 ku munsi mu gihe mu kwezi hatunganywaga agera ku 7000. Ubwo izi mashini zongerewe, umwuka watunganywaga uziyongera bityo ntihazabe icyuho mu barwayi bakenera umwuka.

Kugeza ubu mu Rwanda hari abarwayi ba Coronavirus 32.523 harimo indembe 64 zikenera umwuka cyane ko mu bice bya mbere iyi virus yibasira ari ibihaha.

Imashini za mbere zagejejwe mu bitaro bya Nyarugenge
Guverinoma y'u Rwanda yashoye akayabo ka Miliyari 4 Frw kugira ngo itumize izi mashini zitunganya umwuka
Guverinoma y'u Rwanda ifite gahunda yo kongera imashini zitunganya umwuka mu bitaro bitandukanye mu gihugu
Biteganyijwe ko izi mashini zongerewe mu gihugu zizatuma umwuka wakorwaga ku munsi wiyongera
Imashini zirindwi zari zisanzwe zifite ubushobozi bwo gutunganya amacupa y'umwuka agera kuri 230 ku munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .