U Rwanda rwaguze imashini ipima utuvungukira tw’ibyuma mu binyobwa n’ibiribwa

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 9 Ugushyingo 2016 saa 09:54
Yasuwe : XX
0

Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge(RBS)yagejeje mu Rwanda imashini ipima ubuziranenge bw’ibinyobwa n’ibiribwa bikorerwa mu Rwanda.

Iyo mashini igenzura ko nta tuvungukira tw’ibyuma z’imashini zitunganya ibiribwa n’ibinyoba twabisigayemo, ikaba ngo ari iya mbere mu Karere nk’uko RBS yabitangarije RBA.

Umuyobozi w’agateganyo w’ikigo gishinzwe ubuziranenge(RBS), Raymond Murenzi yavuze ko serivisi zitangwa n’iyo mashini zajyaga zibahenda kuko ibyo binyobwa n’ibiribwa bajyaga kubipimisha i Burayi.

Ati “ Ku Rwanda bifite agaciro gakomeye;no mu karere nta yindi mashini imeze kuriya ihari wajya Uganda, Kenya,Tanzania, u Burundi nta n’umwe ufite imashini imeze kuriya.

Bivuga ngo twebwe biraduha n’amahirwe yo kuba dushobora kuzajya dukorera ubushabitsi bwo gupima, abo mu karere bose bakazana ibintu byabo ahangaha akaba ari twe tubibapimira.”

Uhagarariye Trade Mark East Africa mu Rwanda, Mutesi Petiente yavuze ko u Rwanda rufite intego yo kuzamura ibyoherezwa hanze ku kigero cya 28% buri mwaka, bityo ngo kuba rwungutse iyi mashini izafasha kuzuza ibisabwa ku masoko mpuzamahanga.

Iyi mashini yaguzwe ibihumbi 500 by’amadolari y’amerika ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 400.

Bimwe mu bibazo izakemura birimo ingaruka utwo tuvungukira twashoboraga kugira ku buzima bwa muntu, indwara zirimo kanseri ndetse no gutera igihombo kuko hari ibiribwa n’ibinyobwa byoherezwaga hanze ntibyemerwe bikagarurwa cyangwa ngo bikajugunywa.

Murenzi Raymond, Umuyobozi w'agateganyo wa RSB
Imashini izajya yifashishwa mu gupima ubuziranenge bw’ibinyobwa n’ibiribwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE