U Rwanda rwagumye ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu koroshya ubucuruzi

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 24 Ukwakira 2019 saa 07:19
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwagumye ku mwanya wa kabiri muri Afurika nk’ahantu byoroshye gukorera ubucuruzi ruba n’urwa 38 ku Isi, nk’uko Raporo ya Banki y’Isi izwi nka Doing Business Report 2020 ibigaragaza.

Iyi raporo yasohotse mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane igaragaza isesengura ryakozwe na Banki y’Isi ku bihugu 130, ireba ibipimo icumi mu bigenga ubucuruzi mu gihugu.

Ibyo birimo uburyo bwo gutangira ubucuruzi, kubona ibyangombwa byo kubaka, kubona amashanyarazi, kwandikisha umutungo, kubona inguzanyo, kwishyura imisoro, ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ibijyanye n’iyubahirizwa ry’amasezerano, kurengera abashoramari bato no gukemura ibibazo bijyanye n’ibihombo.

U Rwanda rwaje ku mwanya wa Kabiri nyuma y’Ibirwa bya Maurice biri ku mwanya wa mbere, ndetse ruguma ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba. Ni nacyo gihugu cyonyine gifite ubukungu buciriritse cyaje muri 50 bya mbere ku Isi.

Iyi raporo ya 2020 igaragaza ko u Rwanda rwasubiye inyuma imyaka icyenda ugereranyije n’iy’umwaka ushize kuko bwo rwari ku mwanya wa 29 none rukaba rwageze ku wa 38.

Imwe mu mpamvu isobanurwa yatumye rusubira inyuma ni uko Banki y’Isi yahinduye uburyo yakoreshaga muri iri genzura.

Uburyo bushya bwakoreshejwe bureba ku rwego rw’isoko ry’imari n’imigabane, aho ryashyizwe mu bijyanye no kurengera abashoramari bato muri Mutarama uyu mwaka.

Banki y’Isi isobanura ko kugira ngo ubukungu bugaragare nk’ubufite isoko ry’imari n’imigabane rikora, hagomba kugaragazwa nibura ibigo icumi bicuruza ku isoko ry’imari.

Ni mu gihe Rwanda Stock Exchange [Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda] yatangiye mu 2011, kugeza ubu ibarizwaho ibigo umunani [bine byo mu Rwanda na bine byo hanze]; byatumye u Rwanda rutakaza amanota 100 mu bijyanye no kurengera abashoramari bato.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, ubwo yavugaga kur iyi raporo, yavuze ko u Rwanda rukomeje gutera intambwe mu gutuma ruba igihugu cyorohera abashaka gukora ubucuruzi.

Yavuze ko “mu gihe twemera raporo y’uyu mwaka, twakiranye ugutungurwa impinduka zakozwe mu buryo yakorwagamo zagize ingaruka ku mwanya u Rwanda rwariho ku rwego mpuzamahanga. Tuzakomeza kuganira na Banki y’Isi kuri iki kibazo.”

Kimwe mu byo u Rwanda rwashimiwe, harimo ko rwakoze amavugurura arimo ko gutangiza ubucuruzi byorohejwe binyuze mu gusonera umusoro w’ipatanti mu gihe cy’imyaka ibiri ya mbere ibigo bishya bito n’ibiciriritse.

Ikindi ni mu bijyanye no gutanga impushya zo kubaka, u Rwanda rwiyongereyeho amanota 25 ugereranyije n’aho rwari umwaka ushize, kuko kuri iki cyiciro rwari ku mwanya wa 106 ku Isi ariko ubu rwageze ku wa 81.

Mu bijyanye n’uburyo bwo kugenzura ibura ry’umuriro n’amashyanyarazi, naho rwazamuye amanota aho muri iki cyiciro rwavuye ku mwanya wa 68 rukagera ku wa 59.

Naho ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mu bucuruzi rwazamutse ku rwego rwo hejuru kuko rwavuye ku mwanya wa 78 rukagera ku wa 32 ku Isi. Ibi bijyana no kubanya ingano y’amafaranga yatangwaga mu nkiko.

Abakozi mu ruganda rwa Mara Phones i Masoro bari mu kazi ko gukora izi telephone zatangiye gukorerwa mu Rwanda
U Rwanda rwashimiwe uburyo rworohereje abashaka kurushoramo imari ku bijyanye n'iyubahirizwa ry'amasezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza