U Rwanda rwagaragarije COMESA ko rushyigikiye gahunda yo kwimakaza ikoranabuhanga mu bukungu

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 18 Nyakanga 2018 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yabwiye abitabiriye inama ya 20 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma by’Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), ko u Rwanda rushyigikiye umugambi wo guteza imbere ikoranabuhanga mu bukungu mu karere.

Dr Ngirente wari uhagarariye Perezida Paul Kagame muri iyi nama y’iminsi ibiri ibera muri Mulungushi Conference Centre i Lusaka muri Zambia, yavuze ko u Rwanda rufite ubushake bwo gushyira mu bikorwa intego za COMESA zo guteza imbere ikoranabuhanga, rikaba ari naryo ryahawe umwanya muri iyi nama.

Yagize ati “Kugira ngo COMESA igere ku ntego zo kugera ku bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga kandi rifasha abaturage bacu, hakenewe kongerwamo imbara n’ubufatanye. U Rwanda rwiteguye gukora icyo rusabwa cyose, yaba gukorera hamwe n’ibihugu binyamuryango kugira ngo inzozi za COMESA zo kugera ku bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga zibe impamo.”

Dr Ngirente yabwiye abitabiriye inama ya COMESA ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu ikoranabuhanga ku buryo muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017-2024) hateganyijwe ko serivisi za leta no mu bikorera zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

U Rwanda rufite intego ko urubyiruko rufite ubumenyi ku ikoranabuhanga ruzava kuri 16 % rukagera kuri 30 % naho abakuru bakagera nibura kuri 60 % bitarenze mu mwaka wa 2024.

Minisitiri w’Intebe yanahuje iyo ntego ya COMESA n’inzira irimbanyije y’ishyirwaho ry’isoko rusange ry’Afurika.

Yagize ati “Igihe ni iki cyo gushyira imbaraga kuri iyi ntego y’akarere. Ibihugu 49 bimaze gushyira umukono ku masezerano y’Isoko rusange ry’Afurika. Tugomba kuba twiteguye kubyaza umusaruro inyungu rizazana.”

Yakomeje avuga ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rizongerera agaciro imbaraga ibihugu bya COMESA bikoresha mu guteza imbere ubukungu, amavugurura mu bucuruzi no kureshya abashoramari.

Perezida wa Madagascar akaba n’Umuyobozi wa COMESA, Hery Rajaonarimampianina, yashimiye ibihugu bigize uyu muryango ko hari intambwe bimaze gutera mu gukoresha ikoranabuhanga, riyoboye ibikorwa bitandukanye muri iki kinyejana cya 21.

Yagize ati “Biteye ishema kubona ibihugu bigize COMESA byaratangiye gukoresha uburyo butandukanye bw’ikoranabuhanga mu kwishyura no guhaha hakoreshejwe telefone ariko ibyo ntibihagije.”

Yavuze ko mu bindi biteganywa harimo icyemezo cya COMESA kigaragaza inkomoko y’ibicuruzwa kiri gusuzumwa ku buryo kizajya gitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’izindi gahunda z’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Ikindi cyabaye muri iyi nama ni uko abakuru b’ibihugu na za guverinoma batoye Umunyamabanga Mukuru mushya w’uyu muryango, Chileshe Kapwepwe, ngo asimbure Sindiso Ngwenya. Kapwepwe ni we mugore wa mbere utorewe uyu mwanya mu myaka yose COMESA imaze.

COMESA ni umuryango ugizwe n’ibihugu 19 watangiye mu 1994 ariko u Rwanda rwinjiyemo mu 2004.

Ibyo bihugu ni u Burundi, Ibirwa bya Comoros, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Djibouti, Misiri, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Libya, Madagascar, Malawi, Ibirwa bya Maurice, Ibirwa bya Seychelles, Sudani, Swaziland, Uganda, Zambia, Zimbabwe n’u Rwanda.

Minisitiri w'Intebe yahagarariye Perezida Kagame muri iyi nama
Iyi nama ya COMESA iri kubera muri Mulungushi Conference Centre i Lusaka muri Zambia

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza