Kwamamaza

Ambasade y’u Rwanda muri Congo yafunguwe ku mugaragaro

Yanditswe kuya 20-08-2016 saa 12:10' na Cyprien Niyomwungeri


Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kanama 2016, yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ambasade y’u Rwanda muri Congo, ashimangira ko bigezweho kubera ubushake bwo gufatanya abakuru b’ibihugu byombi bagaragaje.

Mu mwaka wa 2011 u Rwanda na Congo basinyanye amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu bwikorezi bw’indege, ubucuruzi, ubukerarugendo, imiturire, imicungire y’impunzi, ingufu, umutekano, ubutabera, kurengera ibidukikije, uburobyi, ikoranabuhanga, itumanaho n’ibindi.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko umubano mu bya dipolomasi hagati y’u Rwanda na Congo- Brazaville udahwema kwiyongera, agaruka ku kazi gakorwa na komite zihoraho z’ibihugu byombi, zisuzuma iyubahirizwa ry’amasezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Yavuze ko gufungura ambasade muri icyo gihugu bwa mbere, ari ikimenyetso cyo gushimangira icyerekezo cy’iterambere Afurika yihaye.

Yagize ati“Gufungura iyi ambasade, birerekana ingufu zacu mu gushimangira iterambere ryubakiye ku Banyafurika nk’uko abayobozi bacu babyiyemeje. Igisubizo cy’ibibazo by’imibereho myiza n’ubukungu bw’umugabane, giherereye mu kugira icyerekezo n’intego bimwe.”

Mushikiwabo yashishikarije abikorera bo mu bihugu byombi kubyaza umusaruro umubano n’ubufatanye bwiza ibihugu byombi bifitanye.

Yagize ati “Ndashishikariza abikorera bose kubyaza umusaruro aya mahirwe ahari, bagatinyuka bagashora imari ku nyungu zabo n’iz’abaturage bacu.”

Ambasade y’u Rwanda muri Congo yanahawe ubushobozi bwo guhagararira inyungu z’u Rwanda mu bihugu bitandatu bihuriye mu muryango w’ubukungu bwa Afurika yo hagati CEEAC, aribyo Cameroun, Gabon, Guinee Equatoriale, Tchad, Repubulika ya Centrafrique na CEEAC ubwayo.

Mu myaka ine ishize ibihugu byombi byemeranyije gufungura ambasade. U Rwanda rwayifunguye muri Werurwe 2015, muri Kanama rusabira Dr. Habyalimana Jean Baptiste kuruhagararirayo. Muri Gashyantare uyu mwaka Dr.Habyalimana yashyikirije Perezida Denis Sassou N’Guesso impapuro zimwemerera kuruhagararira muri icyo gihugu.

Bisobanuye ko Ambasaderi Dr.Habyalimana yari asanzwe akorerayo ariko ambasade itarafungurwa ku mugaragaro nkuko biteganyijwe muri dipolomasi. Hashize amezi atatu Repubulika ya Congo na yo ifunguye ambasade i Kigali.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abaministiri 6 bo muri guverinoma ya Congo, abashoramari, abahagarariye ibihugu byabo, imiryango mpuzamahanga muri Congo,diaspora nyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Minisitiri Jean Claude Gakosso(ibumoso), Minisitiri Louise Mushikiwabo,Amb. Habyalimana Jean Baptiste
Minisitiri w’umutekano wa Congo, hon. Zepherin MBOULOU, Min. Jean Claude Gakosso na Minisitiri Louise Mushikiwabo
Ba minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi hamwe na ba ambasaderi b’ibihugu byombi

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved