Kwamamaza

U Rwanda rwabuze uruhiga mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 20:22' na Cyprien Niyomwungeri


Inama Nkuru y’Uburinganire bw’abagabo n’abagore mu Bufaransa(Haut conseil à l’égalité entre les femmes et les hommes,HCE), ku rutonde yasohoye kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama, yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko.

U Rwanda rwaje ku isonga n’abagore 63,8% mu Nteko Ishinga Amategeko.Nta gihugu kindi ku Isi cyari cyagera kuri uyu mubare kuko n’ubusanzwe u Rwanda rwari ku isonga n’abagore 56,2% bari mu Nteko muri manda yabanje.

Uretse mu Nteko Ishinga Amategeko, mu nzego zifatirwamo ibyemezo Leta y’u Rwanda yemeje ko hagomba kugaragaramo byibuze 30% by’igitsina gore, ubu mu Baminisitiri ni 40%, abakora mu bucamanza ni 50%, abayoboyara intara ni 50%, na ho abayobora mu turere bakaba ari 43,6%.

Ibihugu by’u Bufaransa, Irak, SudanI y’Epfo na Perou biri ku rwego rumwe n’abagore 26,2% mu Nteko Ishinga Amategeko, na ho Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziza ku mwanya wa 96 n’abagore 19,4%.

U Bufaransa ni cyo gihugu cyamanutse cyane kiva ku mwanya wa 36 cyari gisanzweho kiba icya 60.

HCE yibukije ibihugu ko hari itegeko ryo muri Kanama 2014 rivuga ku buringanire bw’abagabo n’abagore, riteganya ko mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko guhera 2017, ibihano by’amafaranga bizikuba kabiri ku mitwe ya politiki izatanga abakandida b’abagabo baruta abagore.

Inama Nkuru y’Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore ni urwego rw’u Bufaransa rwashinzwe muri Mutarama 2013 rufite inshingano zo gukurikirana politiki ziteza imbere uburenganzira bw’abagore no kurwanya ubusumbane hagati yabo n’abagabo mu nzego zitandukanye zirimo iza politike, ubukungu, umuco n’imibereho myiza.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved