00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwabonye umwenda wa miliyoni 620$ aturutse mu mpapuro mpeshamwenda

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 3 Kanama 2021 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Rwanda yabonye umwenda ufite agaciro ka miliyoni 620$, yaturutse mu mpapuro mpeshamwenda zacurujwe ku isoko mpuzamahanga ku nshuro ya kabiri, kuko ubwa mbere zari zacurujwe mu 2013.

Abashoramari bakomeje kugaragaza inyota yo kugura impapuro mpeshamwenda z’u Rwanda, kuko zakuruye ishoramari rya miliyari 1,6$, bigatuma inyungu igera kuri 5,5% mu myaka 10 zizamara.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko kuba abashoramari benshi bifuzaga kugura impapuro mpeshamwenda z’u Rwanda, byerekana icyizere ubukungu bw’igihugu bufitiwe ku ruhango mpuzamahanga.

Ati “U Rwanda ruzwiho kuba rwarashyizeho ingamba zatumye ubukungu bw’igihugu butera imbere, ishoramari rikiyongera, amafaranga y’imyenda agakoreshwa neza ndetse [u Rwanda] rukaba rufite amahirwe menshi y’uko ubukungu buzazahuka vuba nyuma y’icyorezo cya Covid-19.”

U Rwanda ruherutse guhabwa inota rya ’B+’ n’Ikigo cya Fitch Ratings, rigaragaza ko ubukungu bwarwo buhagaze neza ku buryo igihugu gifite ubushobozi bwo kwishyura umwenda gifite.

Hafi kimwe cya kabiri cy’aya mafaranga, azakoreshwa mu kwishyura undi mwenda wa miliyoni 400$ Leta yari yarafashe muri Gicurasi 2013 nabwo binyuze mu kugurisha impapuro mpeshamwenda ku isoko mpuzamahanga, igihe cyo kuwishyura kikaba kizarangira mu 2023.

Uwo mwenda wari washowe mu bikorwa byo kwagura RwandAir ndetse no gusoza inyubako ya Kigali Convention Centre.

Andi mafaranga asigaye azakoreshwa mu guteza imbere urwego rw’ubuzima, kurwanya ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, kurengera ibidukikije no guteza imbere ubuhinzi mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga.

Ifoto igaragaza icyicaro gikuru cya Banki Nkuru y'u Rwanda, BNR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .